Yanditswe Jul, 08 2021 17:55 PM | 33,094 Views
Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko
bwa bwoko bushya bwa COVID19 yihinduranyije buzwi nka Delta bwandura mu buryo
budasanzwe, bwageze mu Rwanda.
Mu gihe u Rwanda rukomeje kugirana amasezerano n'ibigo bikora inkingo, iyi minisiteri iburira abantu bose kwirinda mu buryo budasanzwe kuko ingaruka zayo ziremereye.
Bamwe mu baturage bemeza ko n'ubwo gukingirwa byongerera umubiri ubudahangarwa bwo kuba bataremba cyane, haramutse hakingiwe ari byo byatanga umutuzo no gutsinda icyorezo.
Abatarahabwa dose n'imwe y'urukingo na bo bagaragaza impungenge zo kwandura mu buryo bworoshye no kuremba mu gihe imibare y'abandura Covid19 ikomeza kwiyongera.
Kuba umubare w'abandura Covid19 n'aho ihitana ukomeje kwiyongera mu buryo budasanzwe, Minisitiri Ngamije agaragaza ko hari ibimenyetso bigaragaza ko bwa bwoko bushya bwa COVID19 yihinduranyije buzwi nka Delta bwageze mu Rwanda.
Yagize ati ''Birashoboka ko zaba zihari kandi uko bigaragara mu Rwanda ibipimo turi gukora biratwereka ibimenyetso simusiga ko Delta variants ihari turabibona, n'ubukana bw'indwara ukuntu abaganga iyo baganiriye n'abarwayi arakubwirango umurwayi wa covid w'ubu ngubu araza afite ibindi bimenyetso tutakundaga kumva mbere; bamwe baza bakubwira ko bafite umutwe ukabije ni ubwa 1 twumvishe icyo kimenyetso, bakakubwira ukuntu baba bananiwe cyane, guhumeka bigoye, bivuzengo ni bwa bukana bw'iyi covid delta Variant bugaragara kandi ukuntu umubare wiyongereya mu gihe gitoya kuko byadufataga amezi nka 2 kugirango tubone umubare w'abantu munini nk'abo banduye kuri iriya nkubiri ya 2 ari ubu gusa byadufashe ibyumweru 4.''
Minisitiri Ngamije yemeza ko ubwo bwoko bushya bwa Covid19 bufite ubukana bwo kwandura byihuse no guhitana uwabwanduye mu buryo bworoshye.
Ati ''Iyo ifashe umuntu ufite n'ibindi bibazo hapfa kwiyongeraho covid gusa uwo muntu aba afite ibyago byinshi byo gupfa, iyo noneho adakingiye ni ikibazo, leta iri gukora ibishoboka byose ngo inkingo ziboneke ariko mu gihe zitari zaboneka abantu nibirinde naho ubundi barakuzanira indwara iguhitane.''
Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko kuri ubu gahunda yo gukingira ikomeje ahamaze gukingirwa abantu basaga ibihumbi 390.
Gahunda yo gukingira abantu benshi irasubukurwa kuri uyu wa gatanu mu bitaro birimo ibya Kigabagabaga, Muhima, ndetse na Masaka, mu gihe guhera taliki 12 gukingira bizakomereza Rubavu, bikaba biteganijwe ko buri cyumweru u Rwanda ruzajya rwakira izindi nkingo.
Minisitiri w'ubuzima Dr Daniel Ngamije atangaza ko hari inkingo u Rwanda rutegereje mu minsi iri imbere binyuze mu masezerano u Rwanda rwagiranye n'ibigo bikora inkingo ku buryo hari n'izatangiye kugera mu Rwanda zikazakomeza gutangwa ku byiciro bifite ibyago byo kwandura no kuzahazwa na covid19 mu buryo bworoshye.
Yagize ati ''Hari amasezerano twashyizeho umukono nka guverinoma y'u Rwanda na Pfizer angana n'inkingo zirengaho gatoya miliyoni 3 n'ibihumbi 500 zigomba kugera mu gihugu guhera mu cyumweru gishize kugeza mu kwezi kwa 12, twatangiye kubona zimwe, turi mu biganiro ngo zize vuba bishoboka nk'uko twabyumvikanye muri contract. Ikindi ni uko hari amasezerano twashyizeho umukono na Johnson &Johnson zingana na miliyoni 2 n'ibihumbi 100 zirengaho gato nabwo, dutegereje guhabwa amataliki y'igihe inkingo zizagerera mu gihugu, birumvikana ko zose zitazagera mu gihugu mbere y'ukwezi kwa 12 kuko ari urukingo rwemejwe mu minsi itari myinshi cyane ariko hari icyizere cy'uko umubare mwinshi uzaboneka mbere y'uko umwaka utangira.''
Bienvenue Redemptus
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru