AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

COVID19: Gukingirwa ntibivuze kutandura cyangwa kutanduza- RBC irasaba abantu kwitwararika

Yanditswe Mar, 22 2021 08:36 AM | 17,492 Views



Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gutanga urukingo rwa COVID19 ku ngeri zose z’abaturarwanda, inzego z’ubuzima ziributsa abamaze gukingirwa gukomeza kwitwararika kimwe n’abatarabona urukingo kuko bitabaye ibyo imibare y’abandura n’abahitanwa n’icyorezo yakongera kuzamuka.

Ibi biravugwa mu gihe bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Iburayi byatangiye gusubira muri gahunda ya Guma mu rugo kubera ubwinshi bw’abandura, indembe kimwe n’abahitanwa n’iki cyorezo.

Kuva ibikorwa byo gutanga urukingo rwa COVID19 byatangira hirya no hino ku Isi, ibihugu byibumbiye mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi bimaze gukingira abakabaka 15% by’ababituye.

Ku rundi ruhande ariko, ibihugu nka Pologne, Ukraine, Ubudage, Ubufaransa n’ibindi bikomeje gukaza ingamba zigamije kugabanya umuvuduko w’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19.

Nko mu Bufaransa, abatuye mu duce nka Ile de France, Hauts de France, Eure, Seine-Maritime, Alpes-Martines n’ahandi, kuva kuri uyu wa Gatanu basubijwe muri Guma mu rugo kubera ko inzego z’ubuzima zimaze kurengerwa n’umubare munini w’abarwayi, indembe ndetse n’abahitanwa n’iki cyorezo.

Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa Jean CASTEX, avuga ko guverinoma ye yakomeje kwirinda gushyiraho izi ngamba kandi ngo ari zo zari zikenewe.

Yagize ati "Kuva mu kwezi kwa mbere twagerageje gufata ingamba zitandukanye n’izafashwe n’abaturanyi bacu b’Abanyaburayi. Bitandukanye n’uko byakozwe mu baturanyi bacu benshi, ntitwigeze dushyira igihugu cyose muri Guma mu rugo, yewe twagerageje kuyigizayo twanga kuyishyiraho mu mpera z’ukwa mbere kandi mu by’ukuri ni cyo cyemezo cyari gikwiye, ariko ubwo twari kuba dushyize igihugu muri Guma mu rugo y’amezi atari munsi ya 3."

Icyakora hari abaturage bibaza uburyo ibi birimo kuba kandi ibikorwa byo gukingira birimbanyije, cyane ko hari abibwira ko urukingo rwabaye igisubizo ku kibazo cyo kwandura no kwanduza iki cyorezo.

Ati "Ubundi mbere waterwaga urukingo ukaba uzi ko utazongera kwandura bagukingiye iyo ndwara. Ariko ubu muri iki gihe cya none barakubwira ko nibagukingira uzakomeza kwitwararika kuko ari 90%. Ubwo rero hagati aho ni ukuvuga ngo ushobora kongera kwandura kandi warakingiwe. Icy’ingenzi iyo wikingije ubundi uba uzi ko indwara itakugeraho. Ni ukuvuga ngo niba ari urwa 2 bazatanga barutanga uwafashe urwa mbere n’urwa 2 ukagira icyizere cy’ubuzima."

Inzego z’ubuzima zo zisaba uwamaze gukingirwa gukomeza kwitwararika kimwe n’utarakingirwa, kuko urukingo rwa COVID19 rutabuza uwaruhawe kwandura cg kwanduza, nkuko umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, Dr. Sabin NSANZIMANA abisobanura.

Intandaro yo gukaza ingamba zo guhangana n'iki cyorezo mu bihugu byiganjemo ibyo mu Burayi, ni ubwoko bushya bwa koronavirusi yagaragaye bwa mbere mu gihugu cy’Ubwongereza. Inzego z'ubuzima mu Rwanda zikaba zimaze iminsi ziyikoraho ubushakashatsi, amakuru agera kuri RBA akaba yemeza ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bizashyirwa ahagaragara mu minsi ya vuba. 

Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize