AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

COVID19: Guhanahana mu ntoki amafaranga, umuco utaracika mu mavuriro mu Rwanda

Yanditswe May, 27 2020 09:57 AM | 29,987 Views



Kwishyura hakoreshwejwe ikoranabuhanga mu bitaro cyane cyane ibyigenga bikomeje gusa n’ibitumvikanwaho n’ababagana ibitaro n’abatanga serivisi z’ubuvuzi.

Hari abaturage bavuga ko iyo basabye kwishyura serivisi zo kwamuganga bakoresheje ikoranabuhanga, basabwa gutanga kasha, kandi amabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda asaba inzego zose gucika ku muco wo guhanahana mu ntoki amafaranga.

Mu mavuriro  hirya no hino hagaragara, abaturage bajya kwivuza,mu gihe cyo kwishyura bagasabwa kwishyura mu ntoki amafaranga ya serivise bahawe.

Ni ibintu binyuranije n’amabwiriza ya Leta yashyizeho agamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19.

Umuturage wo mu Karere ka Nyarugenge witwa Ntakirutimana Mediatrice aravuga  uburyo byamugendekeye agiye kwishyura akoresheje ikoranabuhanga.

Yagize ati "Nk'ubu nkanjye naje mfite umubyeyi bamaze kumwakira bampa ordonance yo kugura imiti. Ngiye kuyishyura nari mfite make ya kashi andi nyafite kuri telefoni barambwira ngo iryo koranabuhanga ntibarikoresha,tukaba dufite izo mpungenge twe twubahirije gahunda kandi koko guhererekanya amafaranga ntibyemewe kubera iki cyorezo amafaranga tuba tuyafite kuri telefoni ariko ntibemera ko tuyaboherereza. »

Hatangimbabazi, utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge asanga amavuriro yose akwiye kuyoboka ikoranabuhanga, kuko byafasha mu kwirinda icyorezo cya COVID19.

Ati "Ikibazo dufite ni uko tuza kwa muganga washaka kwishyura bakakubwira ngo zana amafaranga ari liquide,iyo ubabwiye ko urishyura amafaranga kuri telefoni cyangwa  ku ikarita barakubwira ngo zana kashi,niba unyakiriye mubwiye ko nyafite mu ikoranabuhanga ntabyemere agashaka ko nyakoraho ntawamenya nshobora kuba ndwaye, na we akayiha abandi mbese biduteje ikibazo."

Bamwe mu  bakira aya mafaranga atangwa n'abaje kwivuza, nta turindantoki baba bambaye, aho mu gihe umurwayi yishyuye amafaranga arenze ku yo asabwa kwishyura bayamusubiza mu ntoki.

Ni ikibazo abayobozi b’aya mavuriro n’abashinzwe kwishyuza na bo bavuga ko kitaboroheye kuko iyo umuturage aje kwivuza bibasaba kubika inyemezabwishyu mu rwego rwo kugira ngo bazazigaragarize ubugenzuzi bw’imari ya Leta ndetse bamenye n’umutungo winjiye kuri uwo munsi.

Umucyo Josette, umubyaza mu Bitaro bya Muhima yagize ati

“Uburyo dukoresha ni bwa bundi bwa kera umukiriya aza afite amafaranga akayishyura umucashier bakamugarurira akitahira,udafite amafaranga ajya kuyabikuza dufite aba agent bakorera hafi y'ibitaro."

Na ho Musonera Jean Baptiste ukorera mu Kigo Nderabuzima cya Remera yagize ati “Umurwayi niyishyurira kuri MoMo twebwe nitujya kubikuza hazaba harimo igihombo kuko hari amafaranga tugomba kubikuza kandi umurwayi ntashobora kuyongeraho,imbogamizi yakabiri iyo audit ije byadusaba gusobanura aho ayo mafaranga yagiye."

Mu ngamba shya za Leta y’u Rwanda zo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 harimo no kushishikariza abatanga serivisi zishyurwa  n’abazihabwa guherekanya amafaranga  hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwemewe bwo kwishyurana. 

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinze amavuriro n’ubuvuzi rusange, Dr Muvunyi Zuberi avuga ko amabwiriza yatanzwe na Banki Nkuru y’Igihugu  yo kwishyurana hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo nta vuriro na rimwe rikwiye kubirengaho.

Cyakora ngo mu mavuriro yigenga ho batangiye  kubishyira mu bikorwa, agakangurira n’abatarabikora guhindura imyumvire umuturage akoroherezwa kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga,hagakorwa inyemeza bwishyu y’amafaranga yinjiye.

Yagize ati “Izo mpungenge bafite nta shingiro zifite kuko ntabwo tubabwira ngo ayo mafaranga yishyurwe kuri numero y’umuntu runaka twanabafasha kugira ngo tubahuze n’izo serivisi za banki cyangwa za telefoni, nta ngorane irimo ,ikindi ayo mabwiriza yaratanzwe na Banki Nkuru y’Igihugu ntawe uzajya kubabaza kuki mwashyizeho gukoresha ubwo buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa cashless. Ikintu cyose gituma ukorakora ibindi bintu byakozweho n’undi muntu tugomba kucyirinda,urumva rero ukaraba intoki ugakorakora amafaranga ni ikibazo gikomeye cyane. Ni ukuvuga ngo turajya mu kintu cyo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ni ugukangurira abayobora amavuriro,ibigo nderabuzima,baba bikorera cyangwa batikorera ubwo buryo bushya bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Mu gukoresha ubu buryo bw'ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga harimo kwifashishwa uburyo bwa telefoni, amakarita binyuze ku tumashini twa POS cyangwa kwishyurana hifashishijwe kuyohererezanya kuri konti z’amabanki n'ibigo by'imari ariko binyuze mu ikoranabuhanga ry’ibigo by’itumanaho.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura