Yanditswe Jan, 21 2021 07:59 AM | 80,262 Views
Ikigo gishinzwe kugenzura
ibiribwa n'imiti mu Rwanda kiravuga ko
kwambara nabi udupfukamunwa no kwambara ututujuje ubuziranenge ari bimwe mu
bikomeje kugira uruhare mu gukwirakwiza ubwandu bw'icyorezo cya COVID19 mu
Rwanda.
Mu gihe isi muri rusange n'u Rwanda rurimo biri guhangana n'ubwiyongere budasanzwe by'icyorezo cya COVID19, kwambara agapfukamunwa kandi umuntu akakambara neza gapfutse umunwa ndetse n'amazuru,ni imwe mu nama zigirwa abantu kugirango bibarinde kwandura.
Bamwe mu baturage bavuga ko bamaze kumva akamaro agapfukamunwa kagira mu kubarinda covid 19,abandi bakavuga ko bitaborohera kubona udupfukamunwa.
Umuturage witwa Uwineza Jeanne wo mu Karere ka Gasabo yagize ati “Nunda gukoresha agapfukamunwa k'umwenda kuko ni ko kanyoroheye kandi kajyanye n'ubushobozi bwanjye. Iyo nagakoresheje, ngera mu rugo nkagafura, nkagatera ipasi, iyo maze nk'icyumweru ngakoresha, ndakajugunya nkagura akandi. Kukagirira isuku bifasha mu kwirinda indwara zirimo na COVID19.
Na ho uwitwa Mukamana Angelique wo muri Nyarugenge Ati “Agapfukamunwa ntako mfite naragataye kandi nta bushobozi mfite bwo kugura akandi, ni yo mpamvu byabaye ngombwa ko niyambaza agatambaro kugira ngo abashinjwe umutekano batamfata. Ntabwpo waba wabuze ayo kurya ngo ubone agapfukamunwa, kubona amafaranga 200 ni ikibazo.”
Kuva icyorezo cya COVID19 cyagera mu Rwanda kugeza ubu, ibiciro by'udupfukamunwa tuzwi nk'utwo kwa muganga byaramanutse cyane nkuko bitangazwa n'abaducuruza ndetse n'abaturage.
Ubuyobozi bw'ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti, Rwanda FDA, buvuga ko kugabanuka kw'igiciro cy'udupfukamunwa tuzwi nk'utwo kwa muganga byatewe nuko utwinjira mu gihugu twakuriweho imisoro bityo twinjira ari twinshi,ndetse haboneka n'uruganda rw’imbere mu gihugu rudukora.
Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Karangwa Charles avuga ko agapfukamunwa kujuje ubuziranenge karinda umuntu kwandura COVID19.
Yagize ati “Muri iyi minsi murabona ko icyorezo cyakajije umurego,abantu benshi baranduye, kandi benshi bandujwe nuko batambara agapfukamunwa neza. Hari aho ujya ukabona abantu bambaye agapfukamunwa gasongoye,kadafunga amazuru,umuntu agakomeza arwana na ko buri mwanya akazamura,uko agakoraho iyo hariho virus azishyira ku ntoki yaza kwikora mu maso cyangwa ku zuru, akaba ahaye umwanya virus kumwinjiramo. Hari kandi udupfukamunwa twinshi abantu bambara tutujuje ubuziranenge, tugasaba abantu ko barekeraho kudukoresha.”
Habyarimana Frandrie, umuhanga mu by'imiti avuga ko udupfukamunwa twujuje ubuziranenge turimo n'utwo kwa muganga tugira uruhare rukomeye mu kurinda umuntu kwandura COvid 19.
Yagize ati “Abashakashatsi basanze mu buryo COVID19 iva ku muntu ijya ku wundi harimo kunyura mu matembabuzi aho abantu bashobora kuba bari kuganira, utuntu tw'utuzi tukava ku muntu tugatarukira undi,utwo tucandwe tuva ku muntu tujya ku wundi ni two dutwara icyo cyorezo. Nk'agapfukamunwa kazwi nk'ako kwa muganga gakoze ku buryo kakurinda utwo tuzi dushobora kugutarukiraho tukakwanduza, kagizwe n'uduce 3, muri utwo,akabanza gafata utwo tuzi kakatubika, ako hagati kakabuza ko ayo mazi yahinguka imbere.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti kivuga ko mu Rwanda hari ibigo 82 byahawe uburenganzira bwo gukora udupfukamunwa, muri byo ikigo 1 gusa ni cyo gikora udupfukamunwa tuzwi nk'utwo kwa muganga, ikindi kikaba ngo kizatangira mu minsi iri imbere.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko udupfukamunwa tuzwi nk’utwo kwa muganga ari kimwe mu bikoresho byo kwa muganga bicuruzwa cyane muri ki gihe aho nk’igihugu cy’u Bushinwa, mu mwaka ushize wa 2020 cyagurishije hanze yacyo udupfukamunwa miliyari 224.
Carine UMUTONI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru