AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

COVID19: Amabwiriza arubahirizwa ate ku baturiye imipaka?

Yanditswe Jun, 19 2021 18:33 PM | 100,840 Views



Bamwe mu baturage baturiye imipaka baratangaza ko bafashe ingamba zo kwirinda covid-19 kuko bamaze kubona ubukana bw'iki cyorezo.

Inzego z'ubuzima ziburira abaturage kudakerensa ingamba zo kwirinda COVID19 kuko uko imibare y'abandura yiyongera ariko na Leta ifata ingamba zikarishye.

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu iherutse gutangaza ingamba nshya zikubiyemo amabwiriza agamije gukimira ikwirakwira ry'icyorezo cya covid-19 mu Karere Rubavu, ndetse no mu mirenge imwe n'imwe ikora ku mbibi z’igihugu.

Mu mirenge 6 y’Akarere ka Nyagatare ibikorwa bihagarara saa kumi n'ebyiri z'umugoroba mu gihe saa moya buri mu turage akaba ari mu rugo.

Ni ingamba bamwe mu baturage ba Nyagatare bavuga ko zitezweho gukumira icyorezo cya COVID19 babigizemo uruhare, dore ko muri aka karere hagaragara imibare mike y'abandura covid-19.

Ku rundi ruhande mu Karere Ka Rusizi hari abemeza ko hagaragara kudohoka ku ngamba zo kwirinda covid-19.

Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa 6 imibare y'abarwayi ba COVID19 ntiyarengaga 800 ariko imibare y'abandura irimo kwikuba 4 aho imibare y'abarwayi imaze kurenge ibihumbi 3.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z'ubuvuzi muri Minisiteri y'ubuzima, Dr Ntihabose Corneille avuga ko kugeza ubu icyorezo cya COVID19 kitararenga ubushobozi bw'igihugu kuko inzego zitandukanye ziri maso. N'ubwo bimeze bityo ingamba zo kwirinda iki cyorezo zigomba kubahirizwa na buri wese kuko ingaruka zituruka ku kwirara ziba zishaririye.

Ati « Mu kurwanya kino cyorezo haba hirindwa ibintu 2, icyo twirinda cya mbere tuba twirinda umubare munini w'abitaba Imana ariko cyane cyane twirinda ko n'igihugu kihazaharira, niba kujya mu ntara bishoboka ariko iyo icyorezo gikomeje kwiyongera kuko Leta iba ireberera abaturage bayo iravuga iti aho kugira ngo icyorezo kiyongere kigere no kuri ba bandi bisa nk'aho bagorwa igihe bahuye n'icyorezo ni yo mpamvu hafatwa ingamba kandi zikomeye byagiye bibaho ariko icyumweru turi muri guma mu rugo gifite icyo gisobanuye mu bukungu bw'igihugu, twakwirinda … kujya muri guma mu rugo burya ni cyo cyemezo cya nyuma kiba gisigaye. »

Kuva tariki ya 17 z’uku kwezi Akarere ka Rubavu  kashyizwe muri guma mu karere, ingendo kandi muri aka karere zirabujijwe guhera saa moya kugeza saa kumi za mu gitondo.

Mu karere ka Rutsiro ingendo zirabujijwe guhera saa moya kugeza saa kumi za mugitondo kimwe n’imwe mu mirenge ya Gicumbi, Burera na Nyagatare.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira