AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

#COVID19: Abatega moto bakiranye na yombi icyemezo cyo gukura ibirahuri ku ngofero z’abagenzi

Yanditswe Mar, 18 2020 06:45 AM | 27,029 Views



Urwego ngenzuramikorere RURA rwashyizeho amabwiriza asaba abamotari gukuraho ikirahuri ku ngofero zifashishwa n’abagenzi.

Ni icyemezo abagenzi n’abakora uyu mwuga basanga kizafasha mu guhangana no kwirinda ikwirikwiza rya coronavirus kandi agakomeza no gukora akazi kabo uko bisanzwe.

Gutwara abantu kuri moto ni bumwe mu buryo bukoreshwa cyane n'abagenzi bafite ingendo ahantu henshi hatandukanye, mu Mujyi wa Kigali.

By’umwihariko muri ibi bihe bidasanzwe gutega imodoka za rusange hari abo bikerereza bakiyambaza moto. Mu ngamba zafashwe zo gukumira ko zagira uruhare mu gukwirakwiza coronavirus abamotari basabwe gukuraho ikirahuri kuri casque y'umugenzi kuko ihererekanywa na benshi kandi mu kirahuri umugenzi ashobora guhumekeramo; gukororeramo cyangwa kukitsamuriramo mugenzi we yayambara bikamugiraho ingaruka.

Ni inkuru abamotari bagaragaza ko bakiriye neza, kuko uyu mwanzuro utabangamiye imikorere yabo.

Nangwahafi Jean Claude ati  ''Nkiri mu rugo numvise kuri radiyo bavuga ngo ibirahuri ntago byemewe kuko abantu babihumekeramo bose kuko umwe akuramo undi ashyiramo kandi byahita bizana indwara byihuse. Twese twabikoze nageze mu muhanda nsanga abantu bose bahise babikora najye mpita mbyubahiriza.''

Na ho Habimana Bonaventure  ati “Abagenzi bamwe bari kubyakira neza abandi bakavuga ko umuyaga uri kubica mu maso ariko ni ugufatikanya kuko twafashe ingamba ni ukwirinda tukitwararika no kuri parking hari aho bari kudutera umuti bagaha n'umugenzi.''

Abagenzi na bo bemera ko iki cyemezo kije kurengera ubuzima bwabo n’ubwo kuvanamo ikirahuri bibicisha umuyaga.

Gasarabwe Shaban yagize ati ''Kuba bafashe icyemezo cyo gukuraho ikirahuri kuri casque byafashije abantu benshi kuko mbere umwuka waguheragamo usanzemo n’uwo undi asizemo bikaguheramo ariko ubu umuyaga uratambuka rero twabishimiye nta kibazo.”

Na ho uwitwa Dudu we  avuga ko n’ubwo babangamiwe n’umuyaga ari ngombwa kwirinda.

Ati  ''Hari umuyaga mwinshi biradusaba kwipfuka hari n'izuba harashyushye urumva ni challenge itoroshye ariko tumaze kubisobanukirwa ibyo batubwiye turi kubyubahiriza nta kibazo.”

Umuyobozi w'Urwego Ngenzuramikorere RURA Patrick Nyirishema, ashingiye ku rugero atanga, avuga ko gukuraho ikirahuri ku ngofero z’abagenzi bijyana no kwambara agatambaro cg ikindi gituma idakora ku mubiri.

Yagize ati ''Ibi ni ubuzima bw'abantu, bwacu muri rusange uhereye kuri wa wundi ugenda kuri moto, ntabwo wowe nk'umugenzi ukwiye kwemera ikintu kitarimo kubahiriza kuko n'ubuzima bwawe, ntabwo ukwiye kurindira urwego runaka RURA, Polisi,… ngo rugenzure ko uri kubahiriza kurinda ubuzima bwawe. Ni byo koko tubifite mu nshingano turagenzura ariko turakangurira abantu kwitwararika bakaraba intoki igihe cyose kugira iyo suku kwirinda gukora mu maso kuko harimo risque hamwe n'amabwiriza yose MINISANTE iduha tuyakurikize kandi tudategereje ko hari umuntu uza kutwibutsa.''

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe indwara z'ibyorezo zandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, Dr Jose NYAMUSORE ashimangira ko gukuraho ikirahuri kuri izi moto bizafasha cyane mu kwirinda no gukumira icyi cyorezo.

RURA kandi irasaba abaturarwanda muri rusange kugabanya ingendo zitari ngombwa, uwo bibaye ngombwa ko azikora akitwararika amabwiriza yose amufasha kwirinda icyorezo cya coronavirus nko nko kwitwaza agatambaro ko kubanza muri casque mu gihe uributege moto, wayivaho kandi ugakaraba intoki neza mbere yo kwikora ku gice cyo mu maso.

Carine MUTEGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama