AGEZWEHO

  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...
  • Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare – Soma inkuru...

COVID-19: Kaminuza zasubukuye amasomo

Yanditswe Oct, 12 2020 22:06 PM | 46,022 Views



Abanyeshuri biga muri kaminuza zasubukuye amasomo kuva kuri uyu wa mbere, baremeza ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus cyari cyarabaye intandaro yo gusubika amasomo.

Kongera kugaruka ku mashuri ni inkuru nziza ku banyeshuri bo muri za kaminuza cyane ko abagarutse mu ishuri ari abari mu myaka ya nyuma baburaga amezi make ngo basoze amasomo yabo. Uretse abanyeshuli, ngo n'abarimu bari bakumbuye gusubukura akazi.

Kaminuza 13 ni zo zemerewe gufungura. Kwiga hagomba kuvangwa uburyo bwo guhura na mwalimu n'ikoranabuhanga, kandi abanyeshuli bakiga bajya ibihe (shifts) kugirango hagabanywe ubucucike mu mashuri. Abanyeshuri kandi baremeza ko kubahiriza amabwiriza yo gukumira iki cyorezo ari inyungu kuri bo no ku gihugu muri rusange. 

Kuva mu kwezi kwa 3 uyu mwaka ni bwo amashuri yose yari yabaye asubitse amasomo by'agateganyo ku mpamvu zo kwirinda ikwirakwizwa rya koronavirusi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi