AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

CNLG ivuga ko kuzana mu Rwanda Venant Rutunga ari ubutabera ku barokotse Jenoside

Yanditswe Jul, 27 2021 15:00 PM | 37,266 Views



Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG Dr Bizimana Jean Damascene aravuga ko ukoherezwa mu Rwanda kwa Venant Rutunga ndetse n'abandi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa nka ba ruharwa, bigaragaza agaciro amahanga amaze guha uburemere bwa Jenoside  yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yatangaje ibi nyuma y'uko ubutabera bw'Ubuholandi bwaraye bwohereje mu Rwanda, Venant Rutunga wahoze mu bayobozi bakuru mu kigo cya ISAR Rubona akaba umwe mu bari ku isonga mu iyicwa ry'Abatutsi basaga 1000 bari bahungiye muri iki kigo, bava mu makomini atandukanye.

Amakuru avuga ko Rutunga ariwe wazanye abajandarume abakuye i Butare, maze bafatanya n'interahamwe mu kubica.

Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko kuba kandi ibihugu hirya no hino ku Isi bifatanya imyanzuro yo kohereza bamwe mu bakoze Jenoside kuburanira mu Rwanda, byamaze kwizera ubutabera bw'u Rwanda nyuma y'uko hari abamaze kuburana bagakatirwa igifungo giteganwa n'amategeko.

Dr Bizimana avuga kandi ko ukoherezwa mu Rwanda kwa bamwe mu bakoze Jenoside bari mu cyiciro cya mbere, biruhura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bituma bizera ko ntawuzacika ubutabera.

Dr Bizimana yavuze ko ibi bikorwa bitanga ubutumwa ku bakidegembya hirya no hino mu mahanga, ko isaha n'isaha bizarangira bisanze mu nkiko.

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Ruhashya ndetse na bamwe mu bahoze bakora mu cyari ISAR Rubona bakorana na Venant Rutunga, nabo batangaje ko bashimira uruhare Leta igirana n'ibihugu by'amahanga mu gukurikirana abasize bakoze Jenoside cyane cyane ba ruharwa.

Bamwe mu batangabuhamya batifuje ko imyirondoro yabo ishyirwa ku mu garagaro, bavuga ko Rutunga yagize uruhare rutaziguye mu iyicwa ry'imbaga y'Abatutsi bari bahungiye muri iki kigo bari baturutse mu makomini ya Ruhashya, Rusatira, Mbazi, Maraba ndetse n'abandi bari baracitse ku icumu muri Perefegitura Gikongoro.

Aba baharokokeye bemeza ko iyo Rutunga Venant atajya kuzana abajandarume ngo baze bafatanye n'abasikare bagera kuri batandatu bari muri ISAR Rubona mu kwica Abatutsi bari kuri Mont Rubona, Abatutsi benshi bari kurokoka kuko bari bamaze igihe birwanaho.

Nyuma yo kuzana abo bajandarume, ngo bafatanyije n'interahamwe n'abo basirikare Abatutsi babicisha intwaro z'ubwoko bwose.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #