AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

CNLG isanga u Bwongereza bukwiye gushyikiriza ubutabera 5 bakekwaho jenoside

Yanditswe Sep, 09 2019 09:12 AM | 8,024 Views



Nyuma y'aho bigaragarijwe ko mu myaka hafi 6 ishize u Bwongereza bumaze gutanga abarirwa muri miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda ku bagabo 5 bakurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba igihugu cy'u Bwongereza kugeza mu butabera abo bagabo cyangwa ikabohereza ibihugu byiteguye kubacira imanza.

Abagabo ikinyamakuru The Sun kivuga ko batanzweho ako kayabo ni Dr. Vincent Bajinya ufatwa nk’umwe mu bacurabwenge b’umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi bakanayishyira mu bikorwa, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo uko ari 3 bari ba burugumesitiri mu cyahoze ari Gikongoro, ndetse na Celestin Mutabaruka na we wayoboraga umishinga Crête Zaïre Nil.

Iki kinyamakuru kivuga ko ari bo baciye agahigo ko gutangwaho ako kayabo mu gihe gito kandi imanza zabo zitaranatangira kuburanishwa mu mizi, ibintu iki kinyamakuru cyise amahano yo kwangiza imisoro y’abaturage b’u Bwongereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko uretse kuba u Bwongereza ari kimwe mu bihugu bitarashyiraho amategeko ahana icyaha cya jenoside, kinirengagiza nkana ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga, ibintu avuga bidakwiye ku gihugu nk’iki.

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, IBUKA, na wo wamaganye iyi myitwarire y’u Bwongereza, ndetse Visi Perezida wawo wa mbere Nkuranga Egide agaragaza impungenge z’uko kubona abarokotse batazabona ubutabera uko bikwiye.

Cyakora Dr Bizimaba akavuga ibi bitaca intege u Rwanda.

Bisobanurwa ko uru rubanza rw’Abanyarwanda batanu bakurikirwanywe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rushobora guca agahigo ko kuba urwa mbere rutwaye amafaranga menshi Leta y’u Bwongereza. Muri Mata uyu mwaka Polisi y’igihugu cy’u Bwongereza yatangaje ko iri gukora iperereza ku Banyarwanda batanu bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, bahungiye muri iki gihugu.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage