AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

CNDH yagaragaje bimwe mu bikibangamira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda

Yanditswe Oct, 29 2018 22:30 PM | 12,877 Views



Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko ibibazo by'amakimbirane ashingiye ku butaka, indishyi ku mitungo, kutarangiza imanza n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, biza ku isonga mu byabangamiye uburenganzira bwa muntu mu myaka 3 ishize. Bikubiye muri raporo y'ibikorwa by’umwaka wa 2017-2018 iyi komisiyo yagejeje ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi.

Perezida w'iyi komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu Nirere Madeleine asobanura ko hagenzuwe inzego zitandukanye zirimo iz'imirimo ya Leta, abikorera n'ibyiciro bitandukanye by'abantu, hakagaragara ibibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu. Ati '' Harimo cyane cyane amakimbirane aturuka ku butaka, hari ibijyanye no kwishyurwa ku bikorwa biba byangijwe 'ibikorwa bifitiye igihugu akamaro nk'imihanda, ingurane ku masambu aba yubatswemo nk'imidugugu, ibindi ni uburenganzira ku butabera nko kutarangiza imanza, hagakurikiraho ikibazo cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana. ikindi hari n'uburenganzira ku burezi ahazamo no guta amashuri kw'abana.''

Hari n'ibindi birebana n'uburengazira bwa muntu, abagize inteko ishinga amategeko basaba iyi komisiyo kubikurikiranira hafi mu bijyanye n'ubuvugizi. Depite Habineza Frank yagize ati, ''Ku bijyanye na transiporo n'uburenganzira kuri transiporo, usanga na byo mwabikorera ubuvugizi ngo bikemuke. Usanga imihanda imwe n'imwe ifite imodoka nkeya, ugasanga abantu baruzuye mu gitondo babuze imodoka zibatwara, ugasanga ahandi imodoka zabuze akazi.Hari n'abatishimiye uburyo bw'imikorere y'amashyirahamwe y'abatwara abantu ndetse n'abatishimiye uburyo imodoka ntoya zabuze akazi.''

Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu ivuga ahagaragaye ibibazo yagiye itanga ibyifuzonama, kandi igakurikirana ko byashyizwe mu bikorwa.

Imibare iyi komisiyo ikesha inzego z’ubutabera, igaragaza ko Ibibazo bishingiye ku mitungo mu mwaka wa 2015-2016 byari 600, muri 2016-2017 biba 704 naho 2017-2018 biba 642. Ibibazo bishingiye ku butabera mu 2015-2016 byari 557, bigera kuri 553 mu mwaka wakurikiyeho noneho biba 457 mu 2017-2018. Ibyaha byo gusambanya abana mu 2015-2016 byari 285, mu 2016-2017 bigera kuri 235 mu gihe mu mwaka wa 2017-2018 byageze ku 224.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira