Yanditswe Jun, 20 2022 17:48 PM | 95,857 Views
Polisi y'u Rwanda n'Umujyi wa Kigali basabye abatuye n'abagenda muri uyu Mujyi kwima amatwi abakwirakwiza
ibihuha, bavuga ko ubuzima bwahagaze kubera inama ya CHOGM.
Mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali, urujya n’uruza rw’abaturage ni rwose, bamwe barajya mu kazi kabo ka buri munsi nk’ubucuruzi, gutwara abantu ndetse n’izindi serivisi.
Gusa hari abaturage bafite amakuru y’ibihuha ko imihanda ifunze ku buryo ubuzima bw’abanyamujyi bwahagaze.
Bamwe mu batwara abagenzi ku binyabiziga, ngo barimo kuzamura
ibiciro by'ingendo bavuga ko imihanda ifunze kubera inama ya CHOGM.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana yahamije ko nta mihanda ifunzwe ku buryo byabuza abaturage gukomeza kuyikoresha bajya mu mirimo yabo ya buri munsi.
Yagize ati "Abantu nibakoreshe
iyo mihanda abajya gucuruza bacuruze, abajya mu mirimo bakomeze, Polisi y'igihugu irahari ngo ibafashe mu ngendo zabo kandi niyo byaba ngombwa ko
umushyitsi agiye gutambuka umuhanda uhagarikwa igihe gito abakoresha umuhanda
bagakomeza kuwukoresha, nta buzima bwahagaze nta n'ukwiye kubuhagarika keretse
ushaka kubuhagarika kugiti cye, ashaka kwigumira mu rugo ariko turabwira
abakorewsha imihanda mu mujyi wa Kigali gukomeza kuyikoresha kandi turababwira
ko aya makuru barimo kumva atari yo."
Bamwe mu bakorera muri uyu Mujyi wa Kigali bo bavuga ko ahubwo barushijeho gukora cyane kugira ngo babyaze umusaruro amahirwe yo kwakira inama ya CHOGM.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yasabye abagenda mu mujyi wa Kigali kwima amatwi abakwirakwiza ibihuha ko uhuzima muri uyu mujyi bwahagaze.
"Ubuzima bwo burakomeje ari ingendo muzi ko tumaze n'iminsi twagura imihanda mu nkengero z'Umujyi no mu mujyi hagati, rero nta kibazo turakomeza kubakangurira gukomeza gutanga serivise uko bisanzwe kandi bakanoza serivise bazitanga na yombi kugira ngo nabo babyungukiremo."
Iyi nama ya CHOGM izitabirwa n’abagera ku bihumbi 6, abatanga serivise z’ubukerarugendo, amahoteli, utubari, ubucuruzi n’izindi bararushijeho kunoza serivise batanga ku bashyitsi baza babagana.
Jean Paul Turatsinze
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru