Yanditswe May, 05 2021 14:27 PM | 84,725 Views
Ku mupaka wa Kagitumba
mu Karere ka Nyagatare, kuri uyu wa Gatatu hagejejwe Abanyarwanda 17 barimo
batatu b'igitsinagore, aba nabo bakaba barimo uwitwa Byukusenge Jennifer wari
umunyeshuri muri Kaminuza ya Mount Kenya.
Uyu Byukusenge yari aherutse gushimutwa n'Urwego rushinzwe ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI mu ntangiriro za Mata uyu mwaka.
Amakuru avuga ko Byukusenge yashimuswe tariki 5 Mata 2021, ajyanwa mu buroko ku biro bikuru bya CMI biherereye i Mbuya.
Uyu mukobwa yari yagiye ngo muri Uganda kubwira mama we iby’ubukwe yiteguraga ndetse ngo banategure uko buzagenda.
Amakuru avuga ko yari yagiye muri Uganda tariki 3 Mata agenda mu ndege ya RwandAir.
Aba bantu bose uko ari 17 bari bamaze igihe bafungiye muri gereza zitandukanye mu gihugu cya Uganda.
Bose bahageze baherekejwe n'inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka ku ruhande rwa Uganda.
Mu buhamya bwabo, bavuga ko bakorewe iyicarubozo rikomeye muri gereza bari bafungiyemo, aho bakubitwaga bikomeye abandi bakararara bambaye amapingu bashinjwa kuba ba maneko b'u Rwanda.
Bishimiye ko bongeye kugaruka mu Rwanda, bakavuga ko badatekereza kongera usubira muri Uganda bitewe n'ibibazo bahuriyeyo nabyo.
Gusa bavuga ko ikibabaje cyane ari uko bamburiweyo ibyo bari batunze byose birimo amafaranga, inzu n'ibindi, bakaba basaba ko leta y'u Rwanda yabafasha kubikurikirana.
Aba Banyarwanda bagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, baje bakurikira abandi boherejwe mu bihe bitandukanye banyujijwe ku mipaka itandukanye ihuza u Rwanda na Uganda.
Hashize igihe umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi. Ibikorwa byo gufunga mu buryo budakurikije amategeko no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda baba muri Uganda byafashe indi ntera guhera mu mwaka wa 2017, kugeza ubwo u Rwanda rwageze aho rusaba abaturage barwo kutajya muri icyo gihugu ari na ko bimeze kugeza ubu.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru