AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Byitezwe ko abana bakivuka bazajya bandikirwa kwa muganga

Yanditswe Sep, 12 2019 08:39 AM | 9,475 Views



Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje  ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rigenga abantu n’umuryango,itegeko riteganya ko abana bavuka bazajya bandikirwa ku bigo by’ubuvuzi bakimara kuvuka.

Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko hejuru ya 90% by'abana bavukira kwa muganga, nyamara 56% bonyine akaba ari bo bandikwa mu bitabo by'irangamimerere ku murenge.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’ Igihugu ivuga ko ngo ibi bituma imibare y'abana bavuka itamenyekana neza bityo n'iganamigambi ntirigende neza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’ Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko ibi ari byo byatumye iri tegeko rivugurwa.

Yagize ati “Kugira ngo byorohereze ababyeyi n'imiryango, n'Abanyarwanda muri rusange, ku bijyanye n'iyandikwa ry'abavutse cyangwa iyandukuza ry'abitabye Imana. Icya gatatu, rifite impamvu nyamukuru yo kugira ngo nk'Igihugu tugire buri gihe imibare y'irangamimerere isobanutse kandi yuzuye ijyanye n'igihe tugezemo.”

Ubusanzwe itegeko rigenga abantu n'umuryango ryateganyaga ko umukozi ushinzwe irangamimerere akorera ku murenge cyangwa kuri ambasade.

Abadepite bashimye izi mpinduka, gusa bagaruka ku guhuza ibyakozwe n'umukozi ku bigo by'ubuzima n'ukorera ku murenge.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asobanura ko iri tegeko rigiye gufasha gukemura ibyo bibazo byo kudahuza inyandiko zo ku bigo by’ubuvuzi n’izo ku mirenge.

Itegeko rigenga abantu n'umuryango ryo muri 2016 riteganya ko umwana ukivuka yandikwa mu minsi 30, mu gihe mbere yari iminsi 15 gusa. N'ubwo igihe cyongerewe ariko, ngo abantu ntibabyitabira ku gihe.

Inkuru mu mashusho


Jeannette UWABABYEYI 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage