AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Byifashe bite muri zimwe mu nsengero zitaremererwa gufungura?

Yanditswe Jul, 26 2020 09:21 AM | 47,856 Views



Byifashe bite muri zimwe mu nsengero zitaremererwa gufungura?

Zimwe mu nsengero n’amatorero zikomeje gukora umunsi ku munsi zubahiriza ibisabwa kugira ngo abayoboke bazo bongere gusubira mu nsengero ariko hubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ku wa 6 ni umunsi abakiristo bo mu Itorero ry'Abadivandisti b'umunsi wa 7 bubahiriza isabato yabo, gusa kuri uyu munsi mu Mujyi wa Kigali nta rusengero rwo muri iri torero twabonye rwakiriye abakristo.

Umuyobozi w'itorero ry'abadivantist Iburasirazuba bwo hagati mu Rwanda Ndwaniye Isaac avuga ko ubu barimo kuzuza ibisabwa kugira ngo insengero zemererwe kwakira abayoboke.

Yagize ati “Ibiteganywa ni uko ibyo tubwiwe tugomba kubyitaho bigakorwa neza, abaza kuhasura bakavuga bati birakoze ariko mushyireho n'aka ngaka, bakatubwira uko byanoga neza kuruta uko twe tubyibwira, aho bigeze ubu ni ukugenda buhoro buhoro, ikiriho cyo tumaze kumva mu matelefone yacu n'ahandi ni uko ari ibintu bigomba kugenda pole pole si ibintu jugu jugu kugeza igihe bizatungana.”

Kuri Kiriziya Regina Pacis ku cyumweru bari bafite uburenganzira bwo kwakira abakristu, gusa kuri iki Cyumweru ntibabyemerewe.

Intandandaro ngo ni aba kristu bahuriye kuri iyi kiriziya ari benshi ku buryo bamwe basengeye hanze ya kiriziya kuko muri kiriziya hari hemewe abantu batarenze 200 ariko ngo hari hamaze kugera 700.

Gusa ubusanzwe iyi Kiriziya ishobora kwakira abantu basaga ibihumbi 3.

Padiri mukuru wo kuri Paruwasi ya Regina Pacis Jean Bosco Ntagungira utashatse kuvugana n'itangazamakuru avuga ko barimo gukora ibishoboka hubakwa aho gukarabira hahagije, ari na ko hubahirizwa n'andi mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ku rusengero rwa Healing Center ni hamwe mu nsengro zitegereje guhabwa uburenganzira bwo guterana ku ba kristo babo gusa bemerewe gutanga serivisi zo gusezeranya abagiye gushinga ingo.

Muhirwa Emmanuel, umupasiteri muri uru rusenge ati  “Rero twari twiteguye nk'abandi bose umurenge uradusura usanga ibisabwa byose byujujwe, ariko bisaba ko abayobozi ba Gasabo bazaza bakareba niba twujuje ibyangombwa ubu rero turi mu bantu bategereje ko baduha uburenganzira, uko bukeye usanga harimo ingamba nshya bavuga bati ibi bihinduke ariko byose ukabibona muri ubwo buryo bwo gushaka kwirinda n'ubwo biba bigoye ariko ariko ukabona ko biba bikenewe.”

Asiimwe Godfrey ni umu Kristo mu itorero rya Healing Center tumusanze kuri uru rusengero aho yaje gushyigikira abagiye ku rushinga.

Ati “Mu by'ukuri inyota turayifite nk'Abakristo ibyo byose bijyana no kwirinda tugomba gutegeraza igihe urusengero rwacu ruzakomorerwa kandi ngereranyije ukuntu urusengero rwacu rwakoze ibisabwa byo kwirinda covid-19 ndizera ko ruri mu zizakomorerwa amateraniro agatangira.”

Ku rundi ruhande ariko hari amwe mu matorero atarahawe uburenganzira bwo gukora ku cyumweru gishize yujuje ibisabwa kuri cyumweru yemerewe gukora.

Dr.Masengo Fidel umuyobozi w'itorero Four Square Gospael Church avuga ko imbogamizi abatangiye mbere bahuye nazo zababereye isomo bituma bitegura mu buryo buhagije.

Yagize ati “Wabonye imirongo twagaragaje nta muntu uza ngo atambuke mu rusengero, anyura hariya bakamwandika bakamufata umuriro, ndetse tukamenya niba yemerewe guterana kuko hari software twakoresheje imenya abantu baza guterana bakiri mu rugo bagera hano ikamenya ko yanahageze, igafata amakuru ko yahageze, mwabonye ko hariya twashyizeho ibikarabiro icya mbere twigiye ku masomo y'abateranye ku cyumweru ubu twafashe ingamba kuko nta muntu uzaza mu materaniro atabonye ubutumwa bumubwira ngo aze.”

Bamwe mu bayoboke b'amadini n'amatorero bavuga ko batunguwe no kumva ko mu mabwiriza mashya bahawe harimo ko bagomba kubariza intera ya metero 3 hagati y'umuntu n'undi mu rusengero mu gihe bari bamenyereye intera ya metero 1, gusa hari n'abashyigikiye iki cyemezo kuko cyagabanya impungenge z'ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu