AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Burera: Niyitegeka w’imyaka 41 yiyemeje gusubira mu mashuri yisumbuye aho ubu yigana n’umwana we

Yanditswe Oct, 28 2023 16:23 PM | 135,268 Views



Niyitegeka Gildas w’imyaka 41 wo mu Karere ka Burera, yafashe icyemezo cyo gusubukura amasomo yari yaracikishije kera, ubu arimo kwigana n’umuhungu we mu rwunge rw’amashuri rwa Ndago, akagira inama abakuze batize ko bakwiye kumufatiraho urugero.

Niyitegeka arubatse afite abana batandatu, batuye mu Murenge wa Rusarabuye.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yasubukuye amasomo yacikishirije mu mwaka wa 1998.
Ubu ariga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye.

Tumusanze mu ishuri yigana na bagenzi be isomo ry’ikinyarwanda, aho mwarimu yamutoranyije ngo asomere bagenzi be umwandiko ku kamaro ka kariyeri.

Ishyari ryiza ryo kubona abize batera imbere ngo niryo ryamuteye gufata icyemezo cyo gusubukura amasomo.

Nyuma yo gusubukura amasomo, Niyitegeka yabwiwe amagambo menshi y’urucantege ariko ayima amatwi.

Mu mwaka umwe gusa asubukuye amasomo, Gildas atangiye kudidibuza icyongereza.

Ubwo yasubukuraga amasomo, yatangiranye n’umuhungu we witwa Niyiringirwa Valentin mu mwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye, gusa ngo uyu mwana byamuteye ipfunwe kubera amagambo yabwirwaga yo kumusesereza ngo bituma atsindwa.

Ubu Gildas n’umuhungu we bafashe ingamba zikomeye, aho buri munsi basubira mu masomo buri umwe agafasha mugenzi we icyo atumva.

Abarimu bishimira uburyo ari kwitwara neza mu masomo.

Umugore wa Niyitegeka Gildas agaragaza ko ashyigikiye umugabo we kandi yizeye ko ubumenyi azunguka buzagirira akamaro umuryango wabo.

Niyitegeka Gildas agira inama abakuze bibwira ko imyaka yo gushaka ubumenyi yabarenganye, ko ntawe ukwiye kubaho atazi gusoma no kwandika kuko u Rwanda rwimakaje uburezi kuri bose.


Mbarushimana Pio



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF