Yanditswe Oct, 28 2023 16:23 PM | 135,268 Views
Niyitegeka Gildas w’imyaka 41 wo mu Karere ka Burera, yafashe icyemezo cyo gusubukura amasomo yari yaracikishije kera, ubu arimo kwigana n’umuhungu we mu rwunge rw’amashuri rwa Ndago, akagira inama abakuze batize ko bakwiye kumufatiraho urugero.
Niyitegeka arubatse afite abana batandatu, batuye mu Murenge wa Rusarabuye.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yasubukuye amasomo yacikishirije mu mwaka wa 1998.
Ubu ariga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye.
Tumusanze mu ishuri yigana na bagenzi be isomo ry’ikinyarwanda, aho mwarimu yamutoranyije ngo asomere bagenzi be umwandiko ku kamaro ka kariyeri.
Ishyari ryiza ryo kubona abize batera imbere ngo niryo ryamuteye gufata icyemezo cyo gusubukura amasomo.
Nyuma yo gusubukura amasomo, Niyitegeka yabwiwe amagambo menshi y’urucantege ariko ayima amatwi.
Mu mwaka umwe gusa asubukuye amasomo, Gildas atangiye kudidibuza icyongereza.
Ubwo yasubukuraga amasomo, yatangiranye n’umuhungu we witwa Niyiringirwa Valentin mu mwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye, gusa ngo uyu mwana byamuteye ipfunwe kubera amagambo yabwirwaga yo kumusesereza ngo bituma atsindwa.
Ubu Gildas n’umuhungu we bafashe ingamba zikomeye, aho buri munsi basubira mu masomo buri umwe agafasha mugenzi we icyo atumva.
Abarimu bishimira uburyo ari kwitwara neza mu masomo.
Umugore wa Niyitegeka Gildas agaragaza ko ashyigikiye umugabo we kandi yizeye ko ubumenyi azunguka buzagirira akamaro umuryango wabo.
Niyitegeka Gildas agira inama abakuze bibwira ko imyaka yo gushaka ubumenyi yabarenganye, ko ntawe ukwiye kubaho atazi gusoma no kwandika kuko u Rwanda rwimakaje uburezi kuri bose.
Mbarushimana Pio
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru