Yanditswe Nov, 14 2020 22:03 PM
48,849 Views
Ubwo Minisitiri
w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase yasuraga abaturage bo mu Karere ka
Burera baturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda anareba bimwe mu bikorwaremezo
bimaze kubegerezwa, yabasabye gukoresha no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Aba baturage na bo bamusezeranije ko batazongera guhirahira bambuka umupaka ngo bagiye gushaka servisi hanze y’Igihugu kuko inyinshi zimaze kubageraho.
Abaturage bo mu mirenge y’Akerere ka Burera ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda akanyamuneza ni kose nyuma yuko baregerejwe ibicuruzwa hafi yaho batuye.
Buri kwezi toni 20 za kawunga ikorerwa imbere mu gihugu, ndetse n'umuceri ungana na toni 7 hamwe n'ibindi biribwa bitandukanye ni byo bishyirwa muri Stock zegerejwe abaturage aho batuye.
Si ibiribwa gusa aba baturage bishimira kuko n’ibindi bikorwaremezo birimo amashuri na byo birimo gukorwa aho amashuri amwe arimo kubakwa mu gihe andi yo yamaze kuzura.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase nyuma yo gusura ibikorwaremezo binyuranye yanaganiriye n’abaturage. Yabasabye gukomeza gukunda iby’iwabo bikorerwa imbere mu Gihugu birinda kujya gushaka iby’ahandi.
Yasabye abaturage n'abayobozi mu nzego z’ibanze gufata ingamba zo kurwanya magendu zikorwa n’abambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kurwanya Kanyanga, amakimbirane yo mu miryango, kurwanya imirire mibi mu bana, guca burundu ihohoterwa rikorerwa mu miryango ,no kurandura umwanda himakazwa isuku.
Robert BYIRINGIRO