AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Burera: Abatuye hafi y'umupaka barishimira ibikorwaremezo barimo kwegerezwa

Yanditswe Apr, 03 2021 08:54 AM | 106,411 Views



Abaturage bo mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Burera ikora ku mupaka w'u Rwanda na Uganda baravuga ko bishimiye ibikorwaremezo birimo kubegerezwa kuko byatumye batakijya kubishakira hakurya y'umupaka aho bahuriraga n'ingorane zitandukanye.

Postes de Santé 16 zirimo izifasha abaturage muri serivisi zo kubyaza, kuvura amenyo no gusiramura, imihanda y'ibilometero 52 n'ibice umunani,amashuri y'imyuga abiri ni bimwe mu bikorwaremezo bimaze kwegerezwa aba baturage. 

Ni mu gihe kandi ingo 7006 zimaze guhabwa umuriro w'amashanyarazi naho imishinga 2 yo gukwirakwiza amazi meza muri iyi mirenge akazanagezwa muri Kaminuza n'Ibitaro bya Butaro biteganijwe ko izarangira m'ukwezi kwa cyenda k'uyu mwaka wa 2021.Izatwara akayabo ka miliyari isaga imwe n'igice by'amafaranga y'u Rwanda.

Ibi bikorwa ni byo abaturage bavuga ko bishimira kuko bimaze guhindura ubuzima bwabo.

Nubwo bimeze gutya ariko aba baturage bavuga ko hari ibindi bikorwa bagikeneye gufashwamo byakomeza kirushaho kwihutisha iterambere ryabo.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney asaba aba baturage kubyaza umusaruro ibi bikorwaremezo bakarushaho gukataza mu iterambere kandi ngo nibitarakorwa bizakorwa.

Ni mu ruzinduko Minisitiri Gatabazi arimo gukorera mu Ntara y'Amajyaruguru ari kumwe na Komiseri  Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, Dan Munyuza na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille.

Bibukije aba baturage ko kwicungira umutekano,kwirinda ibiyobyabwenge na magendu ari byo nkingi ikomeye yo kuzatuma ibikorwaremezo babegereza biramba kandi bikabageza ku iterambere ryifuzwa.

UWIMANA Emmanuel 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama