AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Bunani warohoye umwana ati “nasanze abandi bashungereye, bafotora”

Yanditswe Feb, 03 2020 17:56 PM | 34,242 Views



Abaturage bakomeje gushima ubutwari bw’umugabo wagaragaye mu mashusho arohora umwana wari ugiye gutwarwa n’amazi y’imvura muri ruhurura ya Nyabugogo mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mugabo witwa Bunani Jean Claude avuga ko kurokora uyu mwana yabikoze nyuma yo kubona ko abandi bantu bari bahagaze gusa bafotora kandi ubuzima bw’uwo mwana buri kujya mu kaga

Hari ku wa Gatandatu tariki ya mbere Gashyantare 2020, nyuma y’imvura nyinshi yari imaze kugwa mu Mujyi wa Kigali. Akana kari mu kigero cy’imyaka 10 kagaragaye gahagaze rwagati mu mazi ya ruhurura ya Nyabugogo bigaragara ko amazi yendaga kugatwara. 

Amakiriro yako yaje  guturuka ku mugabo witwa Bunani Jean Claude wahageze agasanga benshi bafata amashusho abandi babuze uko bifata. Uku ni ko nyirubwite abisobanura.

Ati “Nahageze mbona abantu bashungereye gusa, hanyuma ndareba mbona nidukomeza kurangara twese uyu mwana ashobora kubigenderamo. Nahise nsaba urwego ndamanuka njyamo, icyo nabwiye uyu mwana ni ukumusaba kwambura imyenda yari yambaye kugira ngo idakomeza kuremera, njyamo ndamuheka mwurirana ku rwego ndamuzamukana.”

Uyu Bunani afite imyaka  26 y’amavuko akaba akomoka mu Karere ka Huye mu majyepfo y’u Rwanda. Ngo ni ho yasize umugore n’umwana umwe, aje i Kigali kubahahira,  akaba asanzwe akora imirimo y’ingufu mu bice bya Nyabugogo i Kigali.

Amanuka muri  aya mazi ntiyari yitaye ko na we yashoboraga gutwarwa na yo. Avuga ko akimara kuzamura uyu mwana atongeye kumubona kuko  hari abahise bamutwara.

Yishimira ko yamutabaye gusa ngo ababazwa n’uko ubwo yamanukaga mu mazi bahise bahamutwarira telefoni.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere hari amakuru yavugaga ko uyu mugabo abantu bari bahari ngo bamuhundagajeho amafaranga, ndetse bamwe  babariraga muri za miliyoni, ariko we arabihakana.

Ati “Oya daaa! Ni ibihumbi 6, umuzungu yampaye 5, undi mumotari ampa igihumbi kandi bitatu na byo nahise mbiha abamfashije kubona urwego.”

Bamwe mu baturage bari bahari arokora ubuzima bw’uyu mwana ndetse n’abamubonye ku mashusho barashima ubutwari bwe

Ndahimana Sanuel ati “Ni ubutabazi bukomeye yakoze kabisa akwiye no kubihemberwa kwitangira uriya mwana w’Igihugu.”

Murekatete Marie Louise we yagize ati “Ubwo rero abantu babibonye n’ukuntu tubyumva, ndumva njyewe akwiye ishimwe rikomeye. Njyewe ku bwanjye mfite n’inka nayimuha.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje gushakisha uyu mwana bivugwa ko ari umwe mu bibera mu muhanda bakunze kwita aba marine ariko ntitwamubona, habe n’umwirondoro we. 

Bunani wamurohoye avuga ko amazi yamuvanye mu bice bya ruguru aho yari aryamye akamumanukana amugejeje hepfo gato y’ikiraro afata ku ibuye arihagaragaho. Haburaga gato ngo amazi amutware.

Bunani Jean Claude warohoye umwana (wambaye umukara)


AMAFOTO na VIDEWO y'umwana arohorwa byafashwe na Jaap Hoekzema

Theogene TWIBANIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira