Yanditswe Feb, 05 2023 18:31 PM | 24,109 Views
Inama yahuzaga Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y' i Burasurazuba EAC yabahurije i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi yasojwe hafashwe imyanzuro itandukanye irimo gusaba impande zishyamiranye kubahiriza imyanzuro ikubiye mu masezerano gaamije kugarura amahoro mu Iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama idasanzwe ya 20 y'Abakuru b'Ibihugu bigize uyu muryango isojwe isaba ibihugu byiyemeje gutanga ingabo z'ibihugu harimo Uganda, Sudan y'Epfo ndetse n’u Burundi ariko kandi isaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha muri icyo gikorwa nk'uko bikubiye mu itangazo ryasomwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bya EAC Peter Mathuki imbere y’abakuru b’ibihugu.
Yasabye ko ibihugu byose bigomba kohereza ingabo muri Congo nk'uko bikibiye mu masezerano byahita bishyira mu bikorwa uwo mwanzuro nta gutinda.
Igihugu cya Congo kandi cyasabwe nacyo gutanga ubufasha kugirango izi ngabo zikore akazi kazo neza kandi basabye ko ibyemezo byose byafashwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugi bigomba gushyirwa mu bikorwa nk'uko byakabaye nta kubikerensa.
Iyi nama kandi yasabye impande zose zihanganye mu Burasirazuba bwa Congo guhagarika imirwano kandi hakubahirizwa amasezerano yose yagiye yemezwa ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Abakuru b'ibihugu bategetse impande zose ziri mu kibazo cya Congo kubahiriza amasezerano yose nk'uko yemejwe ku rwego rw’akarere ndetse n'urwego mpuzamahanga kandi bumvira amabwiriza yose atangwa n'abakuru b’ibihugu kuko aribo bari ku rwego rw’ikirenga rw’uyu muryango.
Ikindi kandi basabwe guhagarika ubushyamirane bwose bugaragara kuri ubu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu bakuru b'ibihugu bitabiriye inama ya 20 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba.
Ni inama yatumijwe na Perezida w’Uburundi Évariste Ndayishimiye unayoboye Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba muri iki gihe.
Ni inama ibaye mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Congo.
Hakiyongeraho n’ikibazo cy’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yirukanye abasirikare batatu b’u Rwanda bari mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba zari muri icyo gihugu.
Kuri uyu munsi kandi Perezida Kagame yabonanye na Mugenzi we w'u Burundi Évariste Ndayishimiye mu rugendo rwo gukomeza umubano w'ibihugu byombi wongeye kuzahuka nyuma y'igihe kirekire utari wifashe neza.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru