AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bujumbura: Ni iki cyavuye mu nama y'abakuru b'ibihugu bya EAC?

Yanditswe Feb, 05 2023 18:31 PM | 24,109 Views



Inama yahuzaga Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y' i Burasurazuba EAC yabahurije i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi yasojwe hafashwe imyanzuro itandukanye irimo gusaba impande zishyamiranye kubahiriza imyanzuro ikubiye mu masezerano gaamije kugarura amahoro mu Iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama idasanzwe ya 20 y'Abakuru b'Ibihugu bigize uyu muryango isojwe isaba ibihugu byiyemeje gutanga ingabo z'ibihugu harimo Uganda, Sudan y'Epfo ndetse n’u Burundi ariko kandi isaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha muri icyo gikorwa nk'uko bikubiye mu itangazo ryasomwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bya EAC Peter Mathuki imbere y’abakuru b’ibihugu.

Yasabye ko ibihugu byose bigomba kohereza ingabo muri Congo nk'uko bikibiye mu masezerano byahita bishyira mu bikorwa uwo mwanzuro nta gutinda.

Igihugu cya Congo kandi cyasabwe nacyo gutanga ubufasha kugirango izi ngabo zikore akazi kazo neza kandi basabye ko ibyemezo byose byafashwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugi bigomba gushyirwa mu bikorwa nk'uko byakabaye nta kubikerensa.

Iyi nama kandi yasabye impande zose zihanganye mu Burasirazuba bwa Congo guhagarika imirwano kandi hakubahirizwa amasezerano yose yagiye yemezwa ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Abakuru b'ibihugu bategetse impande zose ziri mu kibazo cya Congo kubahiriza amasezerano yose nk'uko yemejwe ku rwego rw’akarere ndetse n'urwego mpuzamahanga kandi bumvira amabwiriza yose atangwa n'abakuru b’ibihugu kuko aribo bari ku rwego rw’ikirenga rw’uyu muryango.

Ikindi kandi basabwe guhagarika ubushyamirane bwose bugaragara kuri ubu.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu bakuru b'ibihugu bitabiriye inama ya 20 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba.

Ni inama yatumijwe na Perezida w’Uburundi Évariste Ndayishimiye unayoboye Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba muri iki gihe.

Ni inama ibaye mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Congo.

Hakiyongeraho n’ikibazo cy’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yirukanye abasirikare batatu b’u Rwanda bari mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba zari muri icyo gihugu.

Kuri uyu munsi kandi Perezida Kagame yabonanye na Mugenzi we w'u Burundi Évariste Ndayishimiye mu rugendo rwo gukomeza umubano w'ibihugu byombi wongeye kuzahuka nyuma y'igihe kirekire utari wifashe neza.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage