Yanditswe Dec, 01 2020 07:32 AM | 85,583 Views
Abaturiye uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu mu Karere ka Bugesera
bavuga ko babangamiwe n'umwotsi ndetse n'umunuko w'impu uva muri uru ruganda.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwo buvuga ko nta gahunda ihari yo kwimura uru
ruganda
Mukamunyampenda Anonciata atuye mu mudugudu wa karumuna mu karere ka bugesera guhera mu mwaka w'1970. Mu mwaka wa 2014 uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu rwa Kigali Lether rwubatswe mu irembo ry'uyu mukecuru avuga ko kuva rwatangira gukora batorohewe n'imyots ndetse n'umunuko uruturukamo
Uyu kimwe n'abandi baturiye uru ruganda bavuga ko imyotsi n'umunuko uruturukamo ubabangamira bagasaba ko hagira igikorwa kugirango be gukomeza kubangamirwa.
Umuyobozi wungurijwe ushinzwe imari no gutsura umubano muri Kigali Leather, Zhang Feife vuga ko umwotsi uzamurwa n'inkwi bacana na ho ngo umunuko wo ni uw'impu icyakora ngo ibi byose baraza kubishakira ibisubizo
Ati “Ibi ni nka kwa kundi uba ufite inyama mu nzu hanyuma nyuma y'igihe gito zigapfa zigatangira kunuka nabi. Iyo turimo gukana impu dukenera amazi ashushye tugakoresha inkwi. Mbese ni nka kwa kundi mu cyaro iyo udafite gas ucana inkwi uwo mwotsi rero twawugeraranya n'uwo uruganda rwacu rurekura. Twatumije umuti ushobora guhangana n'uwo munuko.”
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi avuga ko bakurikiranira hafi uru ruganda cyane ko atari ubwa mbere ruguye mu makosa nk'aya.
Impuguke mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima Ange Imanishimwe avuga ko hagati y'inganda n'abaturage hagombye kuba intera mu rwego rwo kubarinda indwara zifata mu myanya y'ubuhumekero
Kugeza ubu muri buri karere hari icyanya cyahariwe inganda kiba kitaruye abaturage. Gusa Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera buvuga ko nta gahunda ihari yo kwimura uru kugira ngo rwegerezwe izindi kuko ngo bisaba amikoro.
Inkuru irambuye
MBABAZI Dorothy
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru