AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Bugesera: Babangamiwe n’umunuko n’umwotsi by’uruganda rw’impu, akarere kati ‘nta gahunda yo kurwimura’

Yanditswe Dec, 01 2020 07:32 AM | 85,583 Views



Abaturiye uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu mu Karere ka Bugesera bavuga ko babangamiwe n'umwotsi ndetse n'umunuko w'impu uva muri uru ruganda. Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwo buvuga ko nta gahunda ihari yo kwimura uru ruganda

Mukamunyampenda Anonciata atuye mu mudugudu wa karumuna mu karere ka bugesera guhera mu mwaka w'1970.  Mu mwaka wa 2014 uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu rwa Kigali Lether rwubatswe mu irembo ry'uyu mukecuru avuga ko kuva rwatangira gukora batorohewe n'imyots ndetse n'umunuko uruturukamo

Uyu kimwe n'abandi baturiye uru ruganda bavuga ko imyotsi n'umunuko uruturukamo ubabangamira bagasaba ko hagira igikorwa kugirango be gukomeza kubangamirwa.

Umuyobozi wungurijwe ushinzwe imari no gutsura umubano muri Kigali Leather, Zhang Feife vuga ko umwotsi uzamurwa n'inkwi bacana na ho ngo umunuko wo ni uw'impu icyakora ngo ibi byose baraza kubishakira ibisubizo

Ati “Ibi ni nka kwa kundi uba ufite inyama mu nzu hanyuma nyuma y'igihe gito zigapfa zigatangira kunuka nabi. Iyo turimo gukana impu dukenera amazi ashushye tugakoresha inkwi. Mbese ni nka kwa kundi mu cyaro iyo udafite gas ucana inkwi uwo mwotsi rero twawugeraranya n'uwo uruganda rwacu rurekura. Twatumije umuti ushobora guhangana n'uwo munuko.”

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi avuga ko bakurikiranira hafi uru ruganda cyane ko atari ubwa mbere ruguye mu makosa nk'aya.

Impuguke mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima Ange Imanishimwe avuga ko hagati y'inganda n'abaturage hagombye kuba intera mu rwego rwo kubarinda indwara zifata mu myanya y'ubuhumekero

Kugeza ubu muri buri karere hari icyanya cyahariwe inganda kiba kitaruye abaturage. Gusa Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera buvuga ko nta gahunda ihari yo kwimura uru kugira ngo rwegerezwe izindi kuko ngo bisaba amikoro.


Inkuru irambuye


MBABAZI Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura