Yanditswe Mar, 23 2016 10:24 AM | 4,313 Views
Imiryango 9 itishoboye yo mu murenge wa Rweru, yubakiwe amacumbi muri gahunda ya bye bye nyakatsi yari yatangijwe na diaspora nyarwanda mu mwaka w'2011, baratangaza ko aya mazu bayahawe atuzuye, bigatuma hari impungenge zuko agiye guhirima.
Amafaranga yagombaga
gukusanya yari hafi miliyani 2 zari kubaka inzu 504 zari zigenewe abatishoboye
muri uyu murenge. Hari mu mwaka w'2011. Gusa, kugeza ubu hamaze kubakwa inzu 9
nazo zituzuye neza. Abaturage bemeza ko batumva uko byagenze.
Ubuyobozi bw'akarere ka Bugesera bavuga ko abanyarwanda baba muri Diaspora zitandukanye aribo bari kubakisha izi nzu 504 ariko ngo byarangiye batanze amafaranga make ahwanye no kubaka n'inzu 9 nazo zitarangiye.
Aloyisia Cyanzayire umuvunyi mukuru avuga ko amafaranga yari kubaka izi nzu ngo yagiye anyerezwa n'abantu batandatukanye ariko polisi y'igihugu ikaba ariyo iri gukurikirana iki kibazo.
Tubafitiye inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru