Yanditswe Jul, 07 2023 18:31 PM | 67,933 Views
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda,
Brig Gen Ronald Rwivanga yaganirije abanyeshuri b’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi
n’Ubworozi butangiza ibidukikije (RICA) riri mu Karere ka Bugesera ku ruhare rwabo
mu gusigasira ibyagezweho nyuma y’imyaka 29 u Rwanda rumaze rubohowe.
Iki kiganiro gitanzwe mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 29 yo kwibohora, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’Ingabo za RPA mu kubohora igihugu mu 1994: Ni gute urubyiruko rw’ubu rwasigasira ibyagezweho”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yashimangiye ko hakenewe ubushake buhoraho, gukora cyane ndetse no kuba urubyiruko rugomba kuba rusangiye kumva ko ruhuje mu gusigasira ibyagezweho. Yashishikarije abanyeshuri ba RICA guhora mu b’imbere mu guha icyerekezo ahazaza h’u Rwanda, anabibutsa ko ibikorwa byabo uyu munsi ari byo shingiro ryejo huje iterambere n’amahoro.
Yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ko intambara turwana, tugatsinda, byose bigirwamo uruhare n’urubyiruko. Haba mu mashyamba ya Cabo Delgado, mu butayu bwa Darfur, mu bihuru byo muri Sudani y’Epfo, urubyiruko ni rwo rufite uruhare muri mahoro n’umutekano aho hose ubu bafite. Rero ntibabashuke ko ntacyo mushoboye nkuko bijya bivugwa. Muve muri uwo murongo ahubwo mujye mu murongo muzima”.
Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (RICA) riri mu Karere ka Bugesera ryashinzwe n’Umuryango w’Umuherwe Howard G. Buffett afatanyije na Guverinoma y’u Rwanda, rikora ubushakashatsi, rikigisha abitezweho ubuhanga no kuyobozo ingeri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru
RDF yavuze ku bashinzwe umutekano bageze ku butaka bwa RDC batabiteguye bakurikiye abacuruza magendu
Oct 19, 2021
Soma inkuru