Yanditswe May, 20 2016 12:24 PM | 1,823 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Jeannette Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yahawe igihembo cy'uko yagaragaje uruhare rukomeye mu kwita ku buzima n'imibereho myiza y'abaturage bababaye cyane barimo abana n'abagore kandi na n'ubu akaba akomeje ibikorwa bibateza imbere. Ni umuhango wabereye muri Kaminuza ya Massachusetts iri i Boston muri USA.
Ni igihembo yahawe n’umuryango Team Heart ukorera mu Rwanda aho usanzwe ukora ibikorwa by’ubuvuzi bw’umutima ku bantu badafite ubushobozi.
Mu muhango wo gutanga iki gihembo kandi hatangijwe gahunda y'ubukangurambaga rusange bugamije gukusanya inkunga igamije kubaka ikigo cya mbere kizaba kigamije gukorerwamo ubuvuzi bw'ibanze ku bantu batishoboye, barwaye indwara y'umutima kizubakwa mu Rwanda.
David Wilson, umuyobozi wa Team Heart asanga kubaka iki kigo bizagabanya mu buryo bugaragara umubare w’abantu mu Rwanda bahuraga n’ibibazo by’umutima ariko bakabura ubutabazi kubera ubushobozi bucye. Madamu Jeannette Kagame, umuyobozi w’ikirenga w'Umuryango Imbuto Foundation, afasha aba baturage batishoboye mu nzego zitandukanye zirimo urw'ubuvuzi, uburezi no kongerera ubushobozi urubyiruko hagamijwe kubateza imbere.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru