Yanditswe Jul, 08 2019 10:25 AM | 9,558 Views
Kuri uyu wa 8 Nyakanga 2019, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwasomye urubanza Bosco Ntaganda yaregwagamo n'ubushinjacyaha ibyaha bitandukanye birimo iby'intambara ndetse n'ibyibasiye inyokomuntu.
Urukiko rukaba rwemeje ko ibyaha 18 yashinjwaga byose yabikoze.
Umucamanza yavuze ko ibihano bizahabwa Ntaganda bizatangazwa mu gihe cya vuba. Akaba yanavuze ko Ntaganda n'uruhande rumwunganira bafite iminsi 30 yo kujuririra icyemezo cy'urukiko.
Ntaganda yashinjwaga ibyaha by'ubwicanyi, gufata ku ngufu, kugira abantu abacakara bo gusambanya, gusahura, gushyira abana mu gisirikare n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Uyu mugabo yahoze Umugaba Mukuru w'inyeshyamba zitwaga ‘Forces Patriotiques pour la Libération du Congo,’ aho ibyaha ashinjwa bavuga ko yabikoze hagati ya 2002 na 2003.
Mu maburanisha yose yabaye Ntaganda yagiye atera utwatsi ibi byaha ashinjwa.
Ntaganda wari wariswe izina rya ‘Terminator’, bivuze ko umunyabugome bwinshi, muri 2013 yahungiye muri Ambasade ya Amerika iri i Kigali, aho yavuye yerekeza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Umuyobozi w’uyu mutwe, Thomas Lubanga na we muri 2012, yakatiwe na ICC igifungo cy’imyaka 14 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bisa nk’ibyo Ntaganda yashinjwaga.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru