Yanditswe Jul, 23 2019 12:07 PM | 8,996 Views
Kuri uyu wa Kabiri Ishyaka ry’Abakozi (Conservative Party) ryatangaje ko
Boris Johnson ari we ugiye kuriyobora, umwanya asimbuyeho
Theresa May wavuze ko azegura mu minsi ishize.
Mu matora Boris yatsinze yatsinze uwo bari bahanganye Jeremy Hunt, bivuze ko ari we ugomba guhita aba Minisitiri w’Intebe, imirimo azatangira kuri uyu wa Gatatu.
Theresa May yeguye nyuma ya ho ananiriwe kuvana u Bwongereza mu Muryango w'Ubumwe bw’i Burayi (Brexit).
Abongereza bagaragaje icyifuzo cyo kuva muri uyu muryango mu mwaka wa 2016, icyo gihe byanaviriyemo uwari Minisitiri w’Intebe David Cameron kwegura.
Theresa May wafatwaga nk’ushobora gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyifuzo by’abaturage byubahirizwe, inshuro zoze yasobanuriye abadepite uburyo bwo kuva muri EU bagiye babutera utwatsi, biza kuva intandaro yo kwegura.
Boris Johnson ufashe uyu mwanya, yakoze imirimo itandukanye ya politiki mu Bwongereza, harimo iyo kuba umudepite, Meya wa London ndetse no kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Yakunze kugaragaza ko kuba mu Muryango wa EU bidasobanuye kuvana u Bwongereza ku Mugabane w’u Burayi.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
5 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru