AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Biyemeje kutazahwema kuvuguruza abavuga ibinyoma ku Rwanda ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe Nov, 11 2019 17:29 PM | 10,498 Views



Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga  bavuga ko bahagurukiye kurwanya abakwirakwiza inkuru mpimbano bitewe n’uko ziba zigamije kuyobya abantu. Ibi ni mu gihe hirya no hino hagaragara inkuru mpimbano ku mbuga nkoranyambaga,akenshi usanga harimo n’iziharabika u Rwanda.

Ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Facebook, Twitter, YouTube, Instagram, WhatsApp n’izindi zinyuranye risa n’irikomeje gufata intera mu Banyarwanda.

Hari benshi bemeza ko ari ho bakura amakuru aba agezweho mu Rwanda no hanze yarwo. Gusa, nk'uko umwanditsi akaba n'umushakashatsi Tom Ndahiro, abisobanura, izi nkuru zishyirwa kuri izi mbuga haba harimo n'inkuru mpimbano. 

Yagize ati “Ikintu kirava kuri Twitter, kikajya kuri YouTube cyavaho kikajya kuri WhatsApp bakazafata amafoto bakayateranya ugasanga ni ibintu nka 3 by'ibihe bitandukanye. Kuri jye ibinyoma  birakiganza kuko abantu bagira ubunebwe bwo kumenya ukuri kandi igihe bataramenya ukuri, icyo kinyoma kikaba gikwira. Hakwiye kubaho uburyo bw'ibiganiro ku maradiyo na televiziyo uburyo abantu bashobora kurwanya ibi binyoma.”

Gusa, hari bamwe mu Banyarwanda bakoresha izi mbugankoranyambaga bemeza ko badashobora guceceka igihe babonye hari inkuru y'impimbano irimo guhererekanwa. 

Uwizeyimana Abdul Karim, Beatrice Uwera ndetse na Karangwa Sewase Jean Claude ni bamwe mu biyemeje kunyomoza ibinyoma bikwirakwizwa kuri izo mbuga bisebya Igihugu.

Uwizeyimana Abdul Karim  yagize ati “Dufite abana b’Abanyarwanda bavukiye hanze ariko bataruzi, twebwe rero tururimo ni twe twakabahaye amakuru y'ukuri umuntu utanze iyo nkuru y'ikinyoma aba afite impamvu, aba afite icyo agambiriye cyo kuyobya abantu. Twebwe rero turi kuri terrain tuzi ukuri twagombye kugaragaza ko ibyo bintu ataribyo atari uguhangana ariko ari ukugaragaza ukuri kwabyo. Ni muri urwo rwego jye ku giti navuze nti oya ntabwo nzemera ko umuntu abeshya, amakuru nzajya nyatanga afashe abashaka kuyamenya cyangwa n’abatari mu Rwanda bashaka kumenya amakuru ku Rwanda.”

Na ho Beatrice Uwera avuga ko uko u Rwanda rugenda rumenyekana mu mahanga hose ari ko abatarwifuriza ineza bakomeza barusebya, agasanga afite uruhare mu kugaragaza isura yarwo nyayo.

Ati “Uko iminsi igenda u Rwanda rwamamara ni na ko havuka abantu ubona babifitiye ishyari na bo ni benshi kuri social media banahimba n'amazina atari ayabo kuko baba bafite icyo bahisha ariko jye nahisemo kurwana urwo rugamba kandi nkoresha amazina yanjye nkabasubiza, nabnyomoza, nkabereka ukuri nkabaha amakuru y'ukuri kandi bikagira umusaruro kuko iyo umuntu umweretse ko ibintu yavugaga atari byo ukamwereka iby’ukuri uko bimeze ukabishyiraho amafoto n'inyandiko baraceceka kuko nta kuri aba afite.”

Kuri Karangwa Sewase Jean Claude avuga ko hari abantu bavuga ibinyoma kandi ukuri guhari, agasanga adakwiye guceceka ngo icyo kinyoma kiganze.

Yagize ati “Ndaguha urugero, hari ukuntu umuntu agira atya akandika ku mbuga nkoranyambaga nka twitter ni yo nkunda gukoresha cyane, ukumva umuntu aravuze ngo abaturage bo mu Karere ka Gicumbi inzara yabamaze, nibura ni ho mvuka, buri cyumweru njyayo inshuro 2 mfiteyo imishinga nkorerayo, ubwo rero ntushobora kuncika kuko isura yaho mba nyizi mba naganiriye n’abaturage baba bambwiye uko babayeho ndetse n’ababyeyi banjye ni ho bari,  baba bambwiye uko ubuzima bw'abaturage bumeze.”

Inzobere mu mitegekere n'ubutegetsi, Dr. Phanuel Murenzi avuga ko igihe hari benshi banyomoza ibinyoma ku mbugankoranyambaga bigaragaza uburyo Abanyarwanda bakunze igihugu cyabo ndetse ko barimo gukura muri politiki.

Yagize ati “Inyungu bifite kuri politiki ni uko wa wundi urwanya Leta ajya gusanga agasanga nta bantu afite kuko burya ikintu cya mbere muri politikie ushobora kwifashisha ni ubujiji. Iyo abantu bari mu bujiji nta makuru bafite kubayobora ubayobora nk'intama. Uyu munsi rero Abanyarwanda 

barajijutse, nushaka kubayobora nk'intama ntibizakunda. Wowe ushaka kurwanya Leta, ushaka kuyobora abaturage nk'intama bizakugora. Inyungu ku gihugu kandi ni uko kugira abaturage nk'abo basobanutse, bakuze muri politiki, bazi icyo bashaka bafite icyerekezo, kuyobora abantu nk'abo biroroha.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, yagaragaje ko izo nkuru mpimbano zihari kandi ko akenshi ziba zifite icyo zigamije.

Yagize ati “Intego z'inkuru mpimbano abazikora bagamije kubatesha umurongo kugira ngo babateshe umwanya, babateshe amafaranga mwisobanure kuri byose, haba kuri ibi na biriya. Ubwo rero hari igihe uha umwanya ibyo ubona ari ukuri kuri wowe akaba ari byo ukora biguteza imbere kurenza ibindi ntubiteho umwanya. Ariko igihe izo nkuru mpimbano ziri kuri rwa rwego rwo kuyobya abantu bigatuma bagutekerazaho nabi, ubwo wavayo ukabwira abantu uti ibyo ni ibinyoma ariko twibera muri urwo ruvangitiranye rw'ibintu bigenda bigaruka ku bintu bitandukanye, izo ni zo nkuru z'ibinyoma.”

Impunguke zemeza ko uko ibihe bihita ibindi bigataha abakoresha izi mbuga n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye kujya bashishoza ku byo bareba cyangwa basoma kuri izo mbuga nkoranyambaga kuko inyinshi zigamije kubatesha umurongo.


Bosco KWIZERA 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu