Yanditswe Aug, 01 2020 10:37 AM | 36,177 Views
Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ivuga ko bitarenze umwaka wa 2022, Banki y'Amakoperative izaba yaratangijwe.
Imirenge Sacco 416 iri hirya no hino mu gihugu igiye gushyirwa hamwe hakorwe Sacco imwe muri buri karere, aho Sacco 30 zizahita zihinduka Banki y'Amakoperative. Biteganyijwe ko muri 2022 iyi banki izaba yagiyeho.
Iyi banki yitezweho byinshi na bamwe mu banyamuryango b'imirenge Sacco, aho ngo bizabyarira inyungu abanyamuryango b’amakoperative.
Umusesenguzi mu birebana n'ubukungu Straton Habyalimana avuga ko ishyirwaho ry'iyi banki ari igitekerezo cyiza kigamije gutuma amakoperative atera indi ntambwe
Iyi banki ije mu gihe mu makoperative havugwamo ibibazo by'imicungire mibi y'umutungo n'imiyoborere itanoze ihombya abanyamuryango ndetse koperative zimwe na zimwe zikaba zirimo gusenyuka.
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Amakoperative Prof. Jean Bosco Harerimana akaba afitiye icyizere umushinga w'itegeko uri mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w'abadepite ko uzahindura byinshi mu mikorere y'amakoperative.
Mu Rwanda habarurwa amakoperative asaga ibihumbi 10 afite abanyamuryango basaga miliyoni 5 n'ibihumbi 300 mu gihe kandi
imirenge Sacco ifite ubwizigame bwa miliyari 76 z'amafaranga y'u Rwanda na miliyari 16 y'imari shingiro.
Bosco KWIZERA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru