Yanditswe Dec, 11 2019 18:45 PM | 1,264 Views
Bamwe mu bana b’abakobwa bakiranye ibyishimo icyemezo cya Guverinoma cyo gukuriraho umusoro ku nyongera-gaciro ku mpapuro z’isuku zikoreshwa mu gihe cy’imihango.
Bamwe muri aba bana batangaje ko kubera igiciro cyari gihanitse hari igihe banyuzagamo bagakoresha ibintu bitabahesha agaciro.
Muhawenimana Sandirine, ni umwe mubishimira iki cyemezo bitewe n’ubushobozi buke, avuga ko bwatumaga akoresha ibikoresho bitamuhesha agaciro igihe yabaga agiye mu mihango.
Abakoresha izi mpapuro z’isuku bavuga ko iki cyemezo gisanze zari zimaze kuzamuka mu giciro ku buryo zari zimaze kugera ku mafaranga y’u Rwanda 1000 zivuye ku mafaranga 500.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko ubusanzwe izi mpapuro z’isuku zikoreshwa n’abagore bitasoraga amahoro ya gasutamo, bakemeza ko n’umusoro ku nyongeragaciro wavuyeho.
Imibare igaragaza ko nibura urupapuro rw’isuku rugura amafaranga igihumbi hangomba kuva umusoro ku nyongeragaciro ungana na 18% bisobanura ko ku mafaranga 1000 havaho 180 igasigara igura amafaranga 820.
Gukuraho uyu musoro bikaba biri mu rwego rwo korohereza abagore n'abakobwa kubona ibi bikoresho.
Hagati aho ariko abacuruzi bo bavuga ko n’ubwo uwo mwanzuro wafashwe hari ibyo bari batumije kandi basoreye babanza bagategereza ko bibaza bikagurwa
Izi mpapuro z’isuku zije ziyongera ku bindi bintu bitumizwa hanze y’igihugu byakuriweho imisoro nk’ibikoresho by’ubuhinzi ndetse n’ikoranabuhanga.
Bonaventure CYUBAHIRO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru