AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

"Guha uburezi ireme ni kimwe mu byitezwe kuri guverinoma nshya"--Tom Mulisa

Yanditswe Aug, 21 2017 17:43 PM | 5,853 Views



Umushakashatsi mu bijyanye n'amategeko nshinga akaba n'umwarimu muri kaminuza Tom Mulisa aravuga ko guverinoma icyuye igihe yakoze inshingano zayo uko byari bikwiye ku kugero kirenga 90%. Nubwo hari byinshi byakozwe na guverinoma icyuye igihe ngo abaturage hari ibindi byinshi bategereje kubona birimo guteza imbere uburezi bufite ireme.

Mu gihe Abanyarwanda bategereje guverinoma nshya , abasesengura ibya politike basanga  goverinma icyuye igihe yarakoze ibyo yasabwaga gukora. Aganira na RBA yatanze zimwe mu mpamvu avuga ibyo, yagize ati, "Ndashingira ku majwi cyangwa kubyo abanyarwanda bavuze bati turashima ibyakozwe, Goverinoma icyuye igihe navuga ko ibyinshi 99% yabigezeho, kubera iki hari imihigo, iyi mihigo twarayikurikiye, iyo abantu bihaga imihigo ari abaminisitiri, ari abayobozi b'uturere, bakiha imihigo bakavuga bati ejo n'ejo bundi iyi mihigo tugomba kuyihigura ni uko iyo umwaka washiraga akenshi uwabaga yahize kuri 80 wamusangaga kuri 95 ku mihigo yahize.

Nubwo hari byinshi guverinoma icyuye igihe yagezeho,Tom Mulisa avuga ko kubyaza umusaruro ikoranabuhanga no kunoza ireme ry'uburezi ni bimwe mu bitegereje guverinoma nshya. "Turatekereza ko ikoranabuhanga rigomba kutugeza kurundi rwego, ni ukuvuga ngo ibintu byose turimo dukora mu Rwanda cyangwa hirya no hino bigomba kuba biyobowe n'ikoranabuhanga hanyuma nkatekereza ko ikintu cyitwa uburezi nacyo kizahagararwaho cyane cyane hashimangirwa ireme ry'uburezi muri iyi manda igiye kuza, iyo uvuga uburezi ukavuga ubuzima ukavuga ubukungu ni ibintu ubona ko ari ibintu bizaba biri ku isonga muri gahunda ya guverinoma nshya."

Ingingo y' 116 y'itegeko nshinga n'iyo igena imikorere ya perezida wa repubulika iyo amaze kurahira. Aho mu minsi 15 Perezida wa Repubulika ashyiraho Minisitiri w'intebe, mu minsi 15 Minisitiri w'intebe afatanya na Perezida wa Repubulika gushyiraho guverinoma. Aha ubuzima bw'igihugu buba bukomeje nk'uko umushakashatsi Tom Umulisa abisobanura. "Izindi nzego z'ubuzima zisanzwe zirakomeza zigakora, Minisitiri w'intebe n'abaminisitiri nibo baba badakora ariko nka director muri iyo Minisiteri ntakimubuza gukomeza gukora, kandi no mu buzima bwa buri munsi ninabo baba barimo kugakora, uvanyeho abari appointed cyangwa abashyirwaho, abandi bose bari muri za nzego 'civil servants', barakomeza bagakora nta gihagarika ubuzima bw'igihugu rero."

Mu ngingo y' 199 y'itegeko nshinga igena inshingano za Minisitiri w'intebe aho akora programe na Politike za leta afatananyije n'abagize guverinoma niwe kandi ukora gahunda z'uko abaminisitiri bakora, akakira na raporo zabo, ashobora kandi kuyobora inama mu gihe perezida wa repubulika adahari. Naho Ingingo ya 98 y'itegeko nshinga ikavuga ku nshigano za perezida wa Repubulika arizo kurinda ubusugire bw'igihugu no kureba uko ubuzima bw'igihugu bugenda umunsi ku wundi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura