AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Gahunda yo kwimurira mu ntara bimwe mu bigo bya Leta igeze he?

Yanditswe Nov, 28 2019 10:05 AM | 7,798 Views



Ikigo gishinzwe imiturire kivuga ko imirimo ijyanye no kwimura bigo bya Leta biva mu mujyi wa Kigali bikagira ibyicaro hirya no hino mu turere igeze ku musozo.

Gusa ngo bimwe mu bigo bitarimuka bizimuka bitarenze ukwezi gutaha kwa 12.

Inama y'Abaminisitiri yateranye tariki ya 29 Nyakanga 2019 yanzuye ko iyi gahunda izaba yamaze gukorwa bitarenze mu Kuboza 2017.

Iki cyemezo cyakurikiwe n’ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb Claver Gatete wemeje inyungu zijyanye no kwemeza kandi iki gikorwa kigakorwa neza.

Yagize ati ''Ibi bintu bizadufasha ku nyubako zitajyaga zikoreshwa, zimwe zikaba zapfaga ubusa, zijye zikoreshwa. Ariko ni ukuvuga ngo biterenze uyu mwaka, ibigo byose bigomba kwimuka, byakodesherezwa cyangwa byabonerwa inyubako zibiteganyirijwe.''

Abatuye mu Karere ka Huye nka kamwe mu turere tuzakira ibigo byinshi bavuga ko uyu mwanzuro ari ingirakamaro.

Ndayisaba Dominique Savio, umuturage muri aka karere avuga ko hari inyungu bazabona muri ibyo bigo bizahimukira.

Ati ''Inyungu abaturiye iki kigo bazagira ni nyinshi cyane, hari imishinga abaturage babaga bafiyanye na RAB, wajya kumva ukumva ngo ntikigenda kubera ko bagiye i Kigali. Ikindi abakozi ba RAB bashobora nko kuba bagura ubutaka hafi aha abaturage bakabona amafaranga, kandi abahinzi bazaba babonye inzobere hafi kuruta uko baba bari i Kgl.''

Umucuruzi witwa Amahoro Vanessa we yagize ati ''Nk'abacuruzi twiteze byinshi kuri ibi bigo bizaza i Huye,tuzaba tubonye aho abantu baruhukira bakahafatira n'amafunguro.Ntekereza ko iri ari iterambere iwacu i Huye kuko kazongera kubona ibigo bitari bihari.''

Umuyobozi ushinzwe ishami ryimiturire mu mijyi no mu cyaro, Kampayana Augustin, avuga ko imyiteguro mu kwimura ibigo igeze kure, ndetse ngo serivisi za bimwe mu bigo zamaze kwimuka.

Ati ''Kumenya ikigo n'aho kizajya byararangiye, icya 2: amatsinda yagiye kureba aho bazakorera byarakozwe, icya 3: Kureba imiterere y'ibyo bigo kugira ngo bazajye kwimuka tubona ko bakwiriye aho twabohereje, ndetse na gahunda yo kwimuka yashyizweho, buri kigo kizi igihe kizimukira. Hari ibyamaze kugenda ibice, hari ibizimuka ku itariki 15 ukuboza hari n'ibizimuka ukwezi kwa 12 kurangira.Ibyo basanze ntaho gukorera hatunganye neza, bizimuka mu kwa mbere ariko nabyo bidatinze''

Ibigo  bya Leta 5 ni byo byemejwe ko bigomba kwimukira mu karere ka Huye. Muri ibyo bigo harimo igishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi RAB, Inama y'amashuri makuru na Kaminuza HEC, ikigo cy'igihugu cy'ingoro z'umurage w'u Rwanda, Serivisi z'ubushakashatsi z'ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu by'inganda NIRDA, Inteko nyatrwanda y'ururimi n'umuco RALC n'ikigo cy'ubumenyi ngiro WDA.

Mu karere ka Muhanga ho hazimukira ikigo gishizwe guteza imbere amakoperative RCA n'igishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta RMI. Mu karere ka Musanze ho hazimukira Komisiyo y'igihugu y'itorero, iy'ubumwe n'ubwiyunge, Komisiyo y'igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, mu gihe ikigo cy'igihugu cy'igororamuco kizimukira mu karere ka Karongi, hanyuma ikigo cy'igihugu cy'amashyamba cyimukire mu karere ka Ngororero.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura