Yanditswe Mar, 27 2019 08:25 AM | 5,638 Views
Bamwe mu bashoramari
barimo Billy Cheung Yiu Tung bari bitabiriye inama yari ihurije hamwe abayobozi b'ibigo muri Afrika "CEOs
Forum” bahisemo gushora imari mu Rwanda kubera uburyo rworohereza abashoramari.
Uyu Billy Cheung Yiu Tung w'Umushinwa amaze imyaka 10 mu Rwanda akora ibijyanye n'ubwubatsi we na Company ye (Master Assets Investments Ltd). Ni ku nshuro ya 3 ahura na Emmanuel Masolo Umuyobozi wungirije w'Uruganda rwo mu Butaliyani "Giorgio Collection" rukora ibikoresho by'ubwubatsi. Bombi bari bitabiriye inama y'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi muri Afrika yaberaga i Kigali.
Nyuma gukurikira ibiganiro byateguwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere RDB, ku bijyanye n'amahirwe y'ishoramari mu Rwanda bahisemo guhita basinyana masezerano y'imikoranire (MoU) akubiyemo ko uru ruganda rwo mu Butaliyani ruzajya rwohereza ibikoresho by'ubwubatsi mu Rwanda. Ni ishoramari rifite agaciro ka miliyoni 20 z'amadolari ni ukuvuga hafi miliyari 18 z'amafranga y'u Rwanda.
Aba bashoramari bavuga ko gufata iki cyemezo cyaturutse ku kuba banyuzwe na gahunda yorohereza abashoramari mu Rwanda.
"Buri wese
azi neza ko ibikoresho byo mu Butaliyani bikomeye ku rwego rw'isi; nagerageje
kumvisha neza aba bantu ibyiza byo gukorera mu Rwanda bityo ko bahazana
ibikoresho byabo, nahuye nabo bwa mbere muri Afrika y'epfo mu nama nk'iyi.
Nanjye ndi umwe mu banyamahoteli, ubwo rero ni ingenzi kugira ibikoresho by'uru
ruganda. Nakomeje kubavugisha mbasaba ko bashora imari mu Rwanda none ku nshuro
ya 3 duhuye turasinye hahaha...urumva ni byiza cyane," Billy Cheung Yiu Tung
"Twahisemo kuza hano kuko sosiyete yacu hari isoko
rihagije, ibikoresho byacu birazwi. Nk'ubu abantu benshi bakunda kujya i
Burayi, muri Amerika ibyo baguze bakabigereranya n'ibyo babona hano. Tumaze
imyaka 20 dukorera mu Bushinwa, niyo mpamvu twifuje kuba abatariyani ba mbere baza
gukorera mu Rwanda nk'uruganda, ibyo rero ni ingenzi cyane," Emmanuele Masolo:umuyobozi wungirije/Giorgio Collection
Usibye aba bashoramari mu by'ubwubatsi biyemeje gutangira gukorana, hari n'abandi bavuga ko bagiye kubiganiraho iwabo mu bihugu, bakazafata umwanzuro wo kuba baza gukorera mu Rwanda.
Bamwe mu bayobozi mu
nzego zitandukanye zifite aho zihurira n'ishoramari mu Rwanda basobanura ko
hari amahirwe menshi abashoramari baba ab'imbere no hanze y'u Rwanda bashobora
kubyaza umusaruro bikagira inyungu ku gihugu no kuri ba nyir'ugushora imari.
Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere
kigaragaza ko ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kuzamuka kuko mu myaka 10 ishize
bwazamutse ku mpuzandengo ya 7.5% ku musaruro mbumbe w'igihugu, ibi bikaba
byaratumye habaho inyongera ya miliyoni 150 z'amadolari zituruka ku musaruro
w'ibyoherezwa hanze bituruka mu Rwanda.
Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru