AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bifuza ko zimwe muri gahunda za Leta ziri ku mudugudu zahuzwa

Yanditswe Jan, 10 2020 19:39 PM | 715 Views



Mu gihe ku rwego rw’umudugudu hagenda hongerwa gahunda zitandukanye kandi zisaba umuturage kuzigiramo uruhare,bamwe mu baturage bagaragaza ko ubwazo atari mbi ahubwo ko zimwe na zimwe zikwiye guhurizwa igihe kimwe kugira ngo bitabangamira indi mirimo ibateza imbere.

Umudugudu ni rwo rwego rw’ubuyobozi rusha izindi zose kwegera abaturage.Uru rwego ni rwo zingiro rya gahunda za Leta zose kuko ariho zihurizwa zikanashyirirwa mu bikorwa.

Inteko z’abaturage,Umuganda,Umugoroba w’ababyeyi ,inama zitandukanye, n’imikorere y’amatsinda atandukanye nka komite z’ubutaka,ubuhinzi, kwita ku bana n’izindi gahunda zijyanye n’ubukangurambaga ni zimwe muri gahunda zikorerwa ku rwego rw’umudugudu.

Muri rusange abaturage bavuga ko bumva neza akamaro k’izi gahunda icyakora ku rundi ruhande ngo bakagorwa n’uruhurirane rwazo rutuma kuzigiramo uruhare bigorana mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Uko abaturage babivuga:

Uwanyirigira Claudine-Umurenge wa Bumbogo

Imirimo yacu tubura uko tuyikora, dukinga amaduka buri mwanya kubera izo gahunda za buri kanya.

Mukashema Virginie

Babyutse banyoherereza mesaje bitunguranye none nabuze uko nabifatanya byose,ari   ibyo bansaba   gukora ndetse n'ibyo nari napanze

Shyirambere Jean Baptiste

Bakwiye gushyira izi  gahunda zose ku cyumweru kuko uko ziba nyinshi mu minsi y'imibyizi bitwicira akazi nkatwe b'abakanishi.

Abakuru b’imidugudu basanzwe ari n’abakorerabushake, bavuga ko batorohewe no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izi gahunda bagasaba ko zimwe mu nzego zikorera ku rwego rw’akagari za manurwa ku mudugudu by’umwihariko komite z’abunzi ngo basanga zabafasha gukemura bimwe mu bibazo.

Rwemarika Theogene uyobora umudugudu wa Munini mu Murenge wa BUmbogo ati “Bidusaba kwegera abaturage kenshi   muri   gahunda hafi ya zose.”

Na ho Mudaheranwa Clement  umudugudu wa Taba mu Murenge wa Kinyinya ati «Akazi kenshi tugira gatuma tutabasha kugira ikindi   twakora kuko bisaba gukurikirana ko n'izi za leta zashyizwe mu bikorwa. ibibazo byinshi bihari ijye ihita   ibiharangiriza. » 

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO ivuga ko mu bihe bitandukanye,iyi mpuzamiryango yagiye ihuriramo n'abaturage bari kumwe n'abakuru b'imidugudu yabo,ngo byagaragaye ko izo mpande zombi zikeneye uburyo bunoze bwo kubahiriza izi gahunda.Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CLADHO Me Safari Emmanuel anongeraho ko kuba umukuru w'umudugudu yitanga mu guhuza izi gahunda zose akwiye agashimwe gahoraho.

Ati « Twagiranye inama zitandukanye n'abaturage bari kumwe n'abakuru b'imidugudu,bagaragaza ko gahunda zose zo ku rwego rw'umudugudu bigoye kuzishyira mu bikorwa neza kuko zirenze ubushobozi bw'umudugudu,by'akarusho ukanaziha umuntu udahembwa ngo nabe ari we uziyobora. »

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu ivuga ko gahunda ihari ari yo kugabanya inama zikenerwamo yaba abaturage cyangwa  abayobozi, ikoranabuhanga rikaba ari  ryo rizajya rikoreshwa cyane ,umuturage akoreshe telefone avugana n’abayobozi batagombye kubonana.

Na ho icy'agahimbazamusyi k'umukuru w'umudugudu,iyi minisiteri ivuga ko abantu bose bakwiye gushyira imbere kwitangira igihugu kurusha ibihembo.

Umunyambanga Uhoraho muri MINALOC, Dusengiyumva Samuel ati « Dukomeje gushyiraho uburyo bwose butuma inama zikenera abaturage cg abayobozi zigabanuka Abanyarwanda bose bagiye kubona telefoni ku buryo bitazajya bisaba abaturage kujya  gushaka umukuru wúmudugudu.Agahimbazamusyi ko iki gihugu kugira ngo kigere aho kiri ubu ni uko habayeho ukwitanga,sinzi niba wabona icyo uhemba abacyitangiye bose,dukwiye gushyira imbere kwitangira igihugu kurusha ibihembo. » 

Kuri ubu,ibibazo byinshi byábaturage cyane cyane ibyoroheje birakemukira mu mudugudu.

Mu kurushaho kubinoza, hari hamwe na hamwe mu midugudu,abagize komite yawo bigabanya iminsi yo gukurikirana ibibazo byábaturage aho kubiharira umukuru wúmudugudu wenyine.

Théogène TWIBANIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage