AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Bifuza ko ingano y’amafaranga bemerewe kubikuza yakongerwa

Yanditswe May, 02 2021 18:18 PM | 45,633 Views



Bamwe mu bakiliya b'ibigo by'imari barifuza ko ikigero cy'umubare w'amafaranga bahererekanya binyuze kuri telefoni wakongerwa ukarenga miliyoni n'igice ku munsi.

Ni mu gihe hari n’abifuza ko kubikuza na sheke bikwiye kurenga miliyoni 5, aho ngo byatuma serivisi yihuta.

Umuyobozi ushinzwe iterambere n'igenzura ry'uburyo bwo kwishyurana muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Karamuka John, avuga ko buri wese hari ikigero yemerewe kubikuza bitewe n’urwego ariho ariko bikanajyana no guteza imbere ihererekanywa ry'amafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga.

BNR yemeza ko bitarenze Nyakanga uyu mwaka hari uburyo 2 buzaba burimo gukoreshwa neza bityo ikoreshwa ry'impapuro zizwi nka sheke zibikuza zizaba ziri mu marembera.

Mu myaka 5 ishize, BNR ivuga ko ijanisha ry'abaturage bakoreshaga ikoranabuhanga mu kwishyurana wavuye kuri 20% ukaba ugeze kuri 78% ku musaruro mbumbe w'igihugu

Umubare w'abacuruzi bishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga ngo wavuye ku bihumbi 2 mu myaka 5 ukaba ugeze ku bihumbi 60,000

BNR ivuga ko kugeza ubu abakenera amafaranga y'inoti muri banki n'ibigo by'imari bakorana na byo wagabanutse cyane ukaba uri hagati ya 6-8% y'abakenera amafaranga bose.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize