AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bifuza ko ibikorwaremezo byubatswe hirindwa COVID19 byakoreshwa mu kwirinda Ebola

Yanditswe Oct, 03 2022 15:13 PM | 60,700 Views



Hari batuye Umujyi wa Kigali n'abawugendamo baturutse mu bice bitandukanye by'Igihugu barasaba ko ibikorwa remezo bifashishaga mu kwirinda icyorezo cya COVID19 byakongera bigakora kuko ngo basanga byanabafasha mu kwirinda icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Uganda.

Ahahurira abantu benshi nko mu masoko, gare no munsinsiro uhasanga abaturage bagenda basuhuzanya abandi bafatanye. Kwinjira byasabaga ko umuturage agomba gukaraba intoki mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19.

Nyuma y'uko cyigabanije ubukana usanga aho abaturage bakarabiraga mbere yo kwinjira hamwe hamaze gukurwaho,ahandi harangirika ku buryo nta mazi wasangamo.

Abatuye Umujyi wa Kigali n'abawugendamo bavuye mu mpande zose z'igihugu bavuga ko bafite impungenge z'uko nta bwirinzi bukigaragara nyamara mu gihugu cya Uganda haragaragaye icyorezo cya Ebola,mu kukirinda gisaba abaturage bakaraba intoki kenshi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage