AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Batewe urujijo n'impinduka z'aho abanyamaguru bambukira mu mihanda

Yanditswe Jan, 10 2020 17:53 PM | 1,346 Views



Bamwe mu batwara ibinyabiziga n'abagenzi baratangaza ko babangamiwe n’ihindagurika rya hato na hato ry’amarangi asigwa mu mihanda itandukanye mu rwego rwo kurengera umutekano w’abanyamaguru mu gihe bambukiranya imihanda, ibintu bemeza ko bishobora no kugirana isano no gusesagura.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA), buvuga ko izi mpinduka zigamije kwita ku mutekano w’abanyamaguru bambuka imihanda ya kaburimbo.

Hirya no hino mu gihugu hagaragara impinduka za hato na hato mu mabara asigwa mu mirongo abanyamaguru bambukiramo mu mihanda  izwi nka Zebra crossing mu ndimi z'amahanga.

Abatwara ibinyabiziga bavuga ko izi mpinduka za hato na hato batamenyeshwa zibabangamira bikaba byanateza impanuka.

Umushoferi witwa Eric Nshimiyimana yagize ati “Umugenzi iyo agutanze mu muhanda ntuba wabyiteguye ariruka akirasa muri zebra crissing, polisi yaba iri hafi ikakwandikira ukabura uburyo ubigenza izi mpinduka z'amabara, umweru wabonekaga neza ariko umuhondo wo ntugaragara rwose.”

Musabimana Alphonse utwara abantu kuri moto ati “Nanjye nk'umumotari iyo uturutse ruguru ubona hera umenya ko ari muri zebra crossing ariko nka ririya rangi ry'umuhondo iyo ari ninjoro ntituribona neza uza uzi ko ari ibisanzwe ugatungurwa n'uko umugenzi yagezemo utabizi.”

Abanyamaguru na bo bavuga ko izi mpinduka zishobora guteza impanuka kuko hari igihe abatwara ibinyabiziga badahagarara bitwaje ko batabonye aya mabara.

Ntihabose Emmanuel ati “Nkatwe abanyamaguru bahora bambuka imihanda, iyo tubibonye twibaza kuri izi mpinduka kuko ziteza impanuka nk'ubu mu Gatenga baherutse kuhagongera umukobwa bitewe n'uko amabara yasibye.”

Na ho Umutoniwase shadia umunyamaguru ati “ Twumva ibara ry'umweru n'umukara ariryo ryiza kuko ibara ry'umuhondo iyo imvura iguye rirandura.”

Baba abagenzi ndetse n'abatwara ibinyabiziga bifuza ko ibara ry'umweru n'umukara cyaba ari cyo kimenyetso gishyirwa ahambukira abanyamaguru.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji, avuga ko ibara ryemewe mu mategeko y'umuhanda  ari umukara n'umweru akanasaba abatwara ibinyabiziga kujya bubahiriza abanyamaguru kuko na bo bafite uburenganzira  ku muhanda.

Ati “Itegeko dufite rigenga umuhanda ni iryo mu 1987 kugeza ubu itegeko rivuga umweru umukara ni usanzwe wa kaburimbo ariko iryo bara si cyo kibazo icyo tureba ni uburyo byubahirizwa. 

Turasaba abakoresha ibinyabiziga ko bubahiriza hariya abanyamaguru bambukira cyane kuko umunyamaguru tumwita umunyantege nke uburenganzira bwe bugomba kubahirizwa.”

Gusa, ibi bisa n’ibitandukanye n’icyemezo cyafashwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA). Iki kigo na cyo cyemera ko umukara n’umweru ari wo wemewe n’amategeko ariko kigatanga impamvu zituma gikoresha andi mabara.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Imena Munyampenda yagize ati “Ubundi itegeko rivuga umweru n'umukara ariko twaje gusanga ibara ry'umweru iyo abashoferi barigezeho ntibamenya ko umunyamaguru ari we ugomba kwambuka ni bwo twaje gufata irangi ry'umuhondo rivuga ngo itonde kandi ni inyigo twakuye mu gihugu cy'u Busuwisi.”

Hashize umwaka urenga izi mpinduka zitangiye gukorwa, kugeza ubu kandi ahasize umuhondo n'umukara n'ubwo ari hato hamaze gukoreshwa millioni 196 z'amafaranga y'u Rwanda, ibintu bamwe  babibona nko gusesagura, icyakora afite uko abibona.

Munyampenda ati “Imisoro y'abaturage? imisoro y'abaturage tuyiha agaciro kuko ubu dukoresha amarangi aramba mu gihe ayo twabanje gukoresha atamaraga igihe mu muhanda.”

Ikigo gishinzwe ubwikorezi kivuga ko hafashwe umwanzuro mu Gihugu hose ko hagomba gusigwa ibara ry'umuhondo ahambukira abanyamaguru kandi inzira imwe gusa isigwa n'amafaranga ibihumbi 50 aya marangi akazajya avugururwa nyuma y'imyaka ibiri.


MBABAZI Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura