Yanditswe Jan, 08 2022 11:25 AM | 11,000 Views
Ku wa Gatanu, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abantu batatu bacyekwaho icyaha cyo gutanga ruswa bayiha umugenzacyaha kugira ngo afungure abavandimwe babo.
Abafashwe ni Muhirwa w'imyaka 36, Bikorimana w'imyaka 36, bombi bafite abavandimwe babo bafunze. Hari kandi Bagiraneza w'imyaka 39, wigize umukomisiyoneri.
Bose baracyekwaho icyaha cyo gutanga ruswa bayiha umugenzacyaha kugira ngo afungure abavandimwe babo ari bo Bangamwabo na Niyikiza bafungiwe icyaha cyo gusambanya umwana.
Bangamwabo na Niyikiza bafashwe mu bantu 50 baherutse gufatirwa mu Karere ka Gicumbi mpera za 2021 bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rutare. Dosiye yabo ikaba iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
RIB yasabye abaturage kwirinda gutanga ruswa muri rusange.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yagize ati "Tukaba tubasaba ku buryo bw’umwihariko kwirinda kuyitanga mu bugenzacyaha, kuko uzayitanga azafatwa kandi afungwe. Gutanga Ruswa ngo ufunguze umuvandimwe wawe ukurikiranweho icyaha nka kiriya gikomeye cyo gusambanya umwana, nawe akaba agiye gufungwa, ibi ni ukongera ibibazo mu bindi, ni nko gusuka essence mu muriro."
Dr Murangira yihanangirije abantu bigize abakomisiyoneri ba ruswa. Abenshi birirwa kuri za sitasiyo za RIB, bagafatirana abantu bakabizeza ko ngo baziranye n’abagenzacyaha ko bazabafasha kubafunguriza abantu."
Ingingo ya 4 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Jean Claude NDAYISHIMYE
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru