AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Basanga kwigira no kwishakamo ibisubizo ari imbuto z’imiyoborere u Rwanda rufite

Yanditswe Jul, 30 2019 07:48 AM | 7,365 Views



Inararibonye mu mateka y’u Rwanda zemeza ko kuba urubyiruko n'Abanyarwanda bose muri rusange bagaragaza inyota yo gukora aho gutegereza akimuhana, ari indangagaciro yo kwigira no kwishakamo ibisubizo ituruka mu miyoborere myiza u Rwanda rufite muri iki gihe. 

Umugiraneza Régis, amaze imyaka isaga 4 akora ubushakashatsi ku gihingwa cy'ibijumba, ndetse akaba yaratangiye gukoramo imigati mbere yo kugeza na biscuits (ibisuguti) ku isoko. 

Uyu musore wize ubuhinzi n’ubworozi muri kaminuza y’u Rwanda, yemeza ko ikigo gitunganya ibijumba afatanyije na bagenzi, gifite agaciro ka miliyoni zigera muri 70 mu myaka ine gusa. Intego ni ukugeza ibicuruzwa byinshi ku isoko ry’imbere mu gihugu na mpuzamahanga. Ibi byose ngo babikomora ku mpanuro Umukuru w’igihugu, Paul Kagame aha Abanyarwanda. 

Yagize ati “Ndibuka muri 2013, hari umunsi Perezida wa Repubulika yaje muri kaminuza i Butare, noneho icyo gihe atuganiriza ku kintu cyitwa kwigira, ni na bwo natangiye kubitekereza cyane. Uyu munsi imyaka 4 irashize ndi muri ino kampani nta hantu na hamwe nigeze ndeposa n’umunsi n’umwe kandi urabona hari n’abakozi turimo gukoresha. Ni ukuvuga ngo byarenze n’uko twigira tugira n’abandi.” 

Imyumvire yo kudategereza akimuhana, inafitwe kandi n’Umutesi Vanessa, umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere muri kaminuza, ariko akaba aniyungura ubumenyi mu kigo CARL Group.

Ati “Kuba nkora hano numva nanjye mfite inzozi zo kuzagira icyo nigezaho kandi nkaba ‘businesswoman’ ukomeye. Nta kuvuga ngo nzabaho mbeshejweho n’ababyeyi cyangwa ngo ikintu cyose nzakibona kubera ko mama yakoze, oya numva ko nanjye nshoboye. Byonyine kuba naragiriwe ubuntu nkaba umukobwa Imana ikampa ubumenyi mu mutwe nkaba nkora mfite amaboko mfite amaguru, numva ari cyo kintu cya mbere cyimpa imbaraga yuko ngomba gukora nkagira icyo nigezaho mu myaka ya mbere mike.”

Muzehe Karemangingo Dismas w’imyaka 82 akaba n’umwarimu muri kaminuza, yemeza ko imiyoborere ireba kure ndetse no kwita ku burezi byabaye intwaro ikomeye yo kubaka imyumvire mishya mu banyarwanda, kwigira biba intero ya buri wese.

Yagize ati “Abashinwa bajijutse vuba aha ngaha bari abakene nkatwe hambere, ariko bagize Imana leta yabo iyobowe na Mao Zedong n’ibitekerezo bye irababwira iti mwibuke mwebwe abashinwa ko muri benshi, icya 2 ko mufite amaboko, ko mufite n’imitwe. Ntibashishikaye se bakabikoresha none u Bushinwa ibihugu byose ntibibufataho urugero! Iyi leta kubera ko buri gihe ibivuga kuri radiyo, mukabivuga kuri televiziyo, abantu bakagenda bakava aha ngaha bakareba ibindi bihugu uko byitwara, ni uko bahindura imitekerereze y’abantu. Nka kuriya bohereza abana b’abahinzi muri za Israel, kuriya babohereza gutwara indege, kuriya babashyira hafi ya za NASA ni ibyo, bakabona ko bishoboka.”

Kuri Modeste Nnsanzabaganwa, umukozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, ngo kwigira byahozeho mu muco w’Abanyarwanda, dore ko ari imwe mu ndangagaciro z’umuganura wizihizwa mu gihe nk’iki buri mwaka.

Yagize ati “Mbere y’umwaduko w’abazungu igitekerezo cyo kwigira cyari gikomeye cyane ndetse ku buryo cyatangiriraga no mu muryango mu bana bato, abantu bakabatoza kugira akarima k’umwihariko, kwiharika. Aho twigengeye icyo gitekerezo twagiye tugihembera buhoro buhoro kigaruka gicumbagira ariko ubu ngubu kiriho. No mu bushobozi buke bwacu hari byinshi tumaze kugeraho n’abandi batarageraho; urebye nk’ubwisungane mu kwivuza tugeze ku rwego rwiza cyane ariko si ukuvuga ko dufite amafaranga menshi kurusha abandi ahubwo dufite umutima wo gushaka kwigira no gufatanya.”

Mu ihuriro nyafurika ry’abikorera ryateguwe n’umuryango Tony ELUMELU Foundation, ryabereye i Abuja muri Nigeria mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko mu rugendo rw’iterambere u Rwanda rumazemo imyaka 25, guhindura imyumvire y’Abanyarwanda biri mu by’ibanze byitaweho.

Yagize ati “Icya mbere twagombaga kurwana nacyo cyari imyumvire y’abaturage bacu. Kuko hari amateka aho abaturage bicaraga bagahabwa iby’ubuntu biturutse mu mahanga. Twagombaga gushaka uburyo Abanyarwanda bumva ko bagombaga kubaho ku bwabo. Ibi ndahamya kandi ko bireba n’abandi banyafurika. Tugomba kugaragaza uruhare rwacu nubwo twabona ubufasha tukabukoresha mu buryo butwongerera ubushobozi hanyuma tukabwubakiraho.

Impuguke n’abasesengura iby’ubukungu, bemeza kandi ko kuba u Rwanda rugeze hejuru ya 85% mu kwihaza mu ngengo y’imari, ari kimwe mu bimenyetso bikomeye bishimangira kwigira nyako k’u Rwanda n’umusaruro wavuye mu kwimakaza iyo ndangagaciro mu myaka 25 ishize.

Divin UWAYO




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama