AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Basanga imyaka 3 yo kwemererwa guhindura umwanya w'akazi ka Leta yakurwaho hose

Yanditswe Sep, 25 2019 16:31 PM | 15,980 Views



Bamwe mu bakozi ba Leta, barasaba ko kwemererwa guhindura umwanya w'akazi utaramara imyaka 3 bitagarukira mu kigo umukozi asanzwemo gusa, ahubwo byakwemerwa ku bigo byose.

Ibi barabivuga mu gihe Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite urimo gusuzuma umushinga w'itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta.

Itegeko risanzweho ryateganyaga ko umukozi wa Leta, akora ku mwanya umwe byibuze mu gihe cy'imyaka 3 mbere yo kuba yapiganirwa undi binyuze mu ipiganwa. Mu mushinga w'itegeko rivugurura sitati rusange igenga abakozi ba Leta, biteganyijwe ko ibi byahinduka, umukozi urangije igihe cy'igeragezwa akaba yakwemererwa guhindura umwanya, ariko mu rwego asanzwe akoramo.

Bamwe mu bakozi ba Leta bagaragaza ko ari intambwe nziza, ariko bakifuza ko bitagarukira mu rwego umukozi akoreramo gusa.

Shema Jonas yagize ati "Ubundi mu nshingano z'abakoresha harimo no kureba imibereho y'umukozi. Ariko n'umukozi na we afite uruhare mu kugena imibereho myiza ye. Muri ibyo harimo no kwipima kugira ngo abashe kuzamuka mu ntera ku mwanya wisumbuyeho, kugira ngo afatwe neza kurusha uko yari ameze mbere. Kuba rero bitari byemewe, yari inzitizi ikomeye, kubera ko ntabwo byamuhaga ayo mahirwe kandi wenda ahari. Ubundi icyo abakozi bakwifuza ni uko byafungurwa mu bigo byose, ariko no kuba bateganya ko ari muri icyo kigo umukozi yakoragamo, na yo ni intambwe."

Bizimana Jean Baptiste avuga ko atumva impamvu abakozi ba Leta bakumirwa ntobabashe kujay gupiganwa gihe babishakiye. Agasanga baba bakwiye guhabwa ubwo burenganzira.

Yagize ati "Ku bwanjye ntabwo numva nyuzwe, kubera ko kuki bafungura mu kigo kimwe ntibafungure mu bigo byose? Ndetse umuntu yanakwibaza, kubera iki bazitira, iyo 'freedom' bayikuriraho iki yo kuba umuntu yahindura cyaba ikigo, waba umwanya w'umurimo akava kuri umwe akajya ku wundi?"

Minisitiri w'Aabakozi ba Leta n'Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, asobanura ko izi mpinduka zatewe n'uko kubuza umukozi guhindura umwanya mu gihe cy'imyaka 3 byatumaga abakozi bakora batanezerewe, kuko batabonaga amahirwe yo kuzamurwa mu ntera imbere mu rwego bakoreramo bikanazitira Leta ku kwinjiza abakozi bashya bashoboye mu myanya. Gusa ngo kuba yemerewe gihindura umwanya ariko mu kigo akoramo gusa, bigamije gufasha leta kubaka ubushobozi bw'inzego.

Yagize ati "Ariko ku bijyanye no guhindura umwanya, umukozi akava mu rwego akajya mu rundi, hagomba kubahirizwa ya myaka 3. Ibyo twabikoze kugira ngo dukomeze kubaka ubushobozi bw'urwego. Bitabaye ibyo, byatuma abakozi bakomeje kujarajara, n'ubwo ari muri Leta, ariko akava muri MIFOTRA akajya muri MININFRA ejobundi yaje muri Parlement, twumva ko atari ibintu bidufasha kubaka ubushobozi bw'abakozi, ariko n'ubw’inzego."

Uyu mushinga w'itegeko kandi uteganya abafite ubumenyi bwihariye bashobora gushyirwa mu kazi ku buryo buhoraho bitanyuze mu ipiganwa, aho biteganyijwe ko iteka rya Perezida rizagena uburyo bikorwa. Abadepite bagize Komisiyo y'imibereho y'abaturage irimo gusuzuma uyu mushinga w'itegeko ariko bagaragaje impungenge aho basaba ko aba bakozi na bo banyura mu ipiganywa, uwarushije abandi amanota akaba ari we uhabwa akazi. 

Inkuru mu mashusho

Jeannette UWABABYEYI 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage