Yanditswe Sep, 25 2019 16:31 PM | 15,980 Views
Bamwe mu bakozi ba Leta, barasaba ko kwemererwa guhindura umwanya w'akazi utaramara imyaka 3 bitagarukira mu kigo umukozi asanzwemo gusa, ahubwo byakwemerwa ku bigo byose.
Ibi barabivuga mu gihe Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite urimo gusuzuma umushinga w'itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta.
Itegeko risanzweho ryateganyaga ko umukozi wa Leta, akora ku mwanya umwe byibuze mu gihe cy'imyaka 3 mbere yo kuba yapiganirwa undi binyuze mu ipiganwa. Mu mushinga w'itegeko rivugurura sitati rusange igenga abakozi ba Leta, biteganyijwe ko ibi byahinduka, umukozi urangije igihe cy'igeragezwa akaba yakwemererwa guhindura umwanya, ariko mu rwego asanzwe akoramo.
Bamwe mu bakozi ba Leta bagaragaza ko ari intambwe nziza, ariko bakifuza ko bitagarukira mu rwego umukozi akoreramo gusa.
Shema Jonas yagize ati "Ubundi mu nshingano z'abakoresha harimo no kureba imibereho y'umukozi. Ariko n'umukozi na we afite uruhare mu kugena imibereho myiza ye. Muri ibyo harimo no kwipima kugira ngo abashe kuzamuka mu ntera ku mwanya wisumbuyeho, kugira ngo afatwe neza kurusha uko yari ameze mbere. Kuba rero bitari byemewe, yari inzitizi ikomeye, kubera ko ntabwo byamuhaga ayo mahirwe kandi wenda ahari. Ubundi icyo abakozi bakwifuza ni uko byafungurwa mu bigo byose, ariko no kuba bateganya ko ari muri icyo kigo umukozi yakoragamo, na yo ni intambwe."
Bizimana Jean Baptiste avuga ko atumva impamvu abakozi ba Leta bakumirwa ntobabashe kujay gupiganwa gihe babishakiye. Agasanga baba bakwiye guhabwa ubwo burenganzira.
Yagize ati "Ku bwanjye ntabwo numva nyuzwe, kubera ko kuki bafungura mu kigo kimwe ntibafungure mu bigo byose? Ndetse umuntu yanakwibaza, kubera iki bazitira, iyo 'freedom' bayikuriraho iki yo kuba umuntu yahindura cyaba ikigo, waba umwanya w'umurimo akava kuri umwe akajya ku wundi?"
Minisitiri w'Aabakozi ba Leta n'Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, asobanura ko izi mpinduka zatewe n'uko kubuza umukozi guhindura umwanya mu gihe cy'imyaka 3 byatumaga abakozi bakora batanezerewe, kuko batabonaga amahirwe yo kuzamurwa mu ntera imbere mu rwego bakoreramo bikanazitira Leta ku kwinjiza abakozi bashya bashoboye mu myanya. Gusa ngo kuba yemerewe gihindura umwanya ariko mu kigo akoramo gusa, bigamije gufasha leta kubaka ubushobozi bw'inzego.
Yagize ati "Ariko ku bijyanye no guhindura umwanya, umukozi akava mu rwego akajya mu rundi, hagomba kubahirizwa ya myaka 3. Ibyo twabikoze kugira ngo dukomeze kubaka ubushobozi bw'urwego. Bitabaye ibyo, byatuma abakozi bakomeje kujarajara, n'ubwo ari muri Leta, ariko akava muri MIFOTRA akajya muri MININFRA ejobundi yaje muri Parlement, twumva ko atari ibintu bidufasha kubaka ubushobozi bw'abakozi, ariko n'ubw’inzego."
Uyu mushinga w'itegeko kandi uteganya abafite ubumenyi bwihariye bashobora gushyirwa mu kazi ku buryo buhoraho bitanyuze mu ipiganwa, aho biteganyijwe ko iteka rya Perezida rizagena uburyo bikorwa. Abadepite bagize Komisiyo y'imibereho y'abaturage irimo gusuzuma uyu mushinga w'itegeko ariko bagaragaje impungenge aho basaba ko aba bakozi na bo banyura mu ipiganywa, uwarushije abandi amanota akaba ari we uhabwa akazi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru