AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

Basanga ari inyungu ikomeye kwimurira bimwe mu bigo bya Leta i Muhanga

Yanditswe Aug, 12 2019 08:54 AM | 8,779 Views



Abatuye n'abakorera mu Karere ka Muhanga baravuga ko bishimira imyanzuro iherutse gufatwa n'Inama y'Abaministiri yo kwimurira bimwe mu bigo bya Leta mu mujyi wa Muhanga nk'umwe mu mijyi yunganira Kigali.

Ibi ngo bizatuma abakorera i Muhanga barushaho kwegerwa kandi babone serivisi hafi kandi uwo mujyi urusheho guteza imbere.

Akarere ka Muhanga ni hamwe mu hazimurirwa ibigo 2 ari byo Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) n'Ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta(RMI).

Abakorera mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko kuzana ibigo muri uwo mujyi bibafitiye inyungu kuko bazabona serivisi hafi, amahugurwa kandi ubukungu bwiyongere.

Manirarora Vianney uba muri koperative Karame Rwanda yagize ati ''RCA nihagera izatugira inama kandi tuzabasha no kugaragaza uko koperative ikora ibe yatwunganira. Ikindi RCA nitwegera tuzubaka ikintu gikomeye kandi kizaramba n'abandi babe bakibonaho inyungu.''

Nkundimana Emmanuel, umumotari muri uyu mujyi asanga azabyungukiramo. 

Ati ''Nko kuva mu Mujyi wa Muhanga ujya kuri RIAM ni amafaranga 500, hari n'abagenzi bazajya baza bagana aho RCA izaba yarimukiye, kuri twebwe abagenzi bazajya binjiza mu mifuka y'abamotari. Izo ni inyungu ku mabotari.''

Hitimana Jean  Pierre uyobora ECOTAMOMU ati ''Dukenera cyane RCA kuko hari ubujyanama bugomba kuduhora hafi ariko no gukenera ibyangomba, biratworoheye kuko twajyaga kubishaka i Kigali bikadutesha akazi, ibigo nibitwegera bizatuma tudahuzagurika mu mikorere, ugize ikibazo azajya ajyayo bamugire inama kandi akomeze n'imirimo."

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice avuga ko kuba ibigo 2 bya Leta bizaza gukorere muri ako karere bizahazana iterambere na serivisi.

Ati ''Kubera ko tumaze kugira amakoperative manini akeneye inama ndetse n'ubugenzuzi. Tuzafatanya n'ibyo bigo kandi bizafasha n'utundi turere kuko nk'umuntu wavaga kure ajya gushaka serivisi i Kigali azajya ahinira hafi. Ikigo cya RMI na cyo ni uko hashyizweho uburyo bushya bwo kwigishirizamo amasomo y'igihe kirekire cyangwa kigufi, tuzagira abagenda aha byongere ishoramari, ariko n'amahoteli azabona abakiriya.''

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof Jean Bosco Harerimana mu kiganiro kuri yavuze ko imyiteguro yo kwimurira serivisi i Muhanga bizateza imbere ako karere kandi ngo amabwiriza nashyirwa ahagaragara ngo ikigo cyiteguye kuzimuka.

Ati "Iyi gahunda yo kutujyana mu ntara ni gahunda twishimiye kuko ifite ibyiza binyuranye, icya 1 bigiye kuzatuma amakoperative tuzaba twegereye azatuba hafi tuyahoremo. Ikindi kandi ku bijyanye n'ubukungu abantu bajyaga badusanga i Kigali bazagarukira i Muhanga yongere ubukungu, ikindi abakozi bazaba i Muhanga byongere ubukungu muri kariya karere. Gusa dutegereje mabwiriza mashya kandi turiteguye.''

Ku itariki ya 29 Nyakanga uyu mwaka, ni bwo Inama y'Abaministiri yafashe icyemezo cyo kwimurira bimwe mu bigo bya Leta mu mijyi yunganira Kigali. Mu Karere ka Huye hazimukira ibigo bya Leta 5 birimo igishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, RAB, Inama y'Amashuri Makuru na kaminuza, HEC, ikigo cy'igihugu cy'ingoro z'umurage w'u Rwanda, Servisi z'ikigo cy'ubushakashatsi mu by'inganda, NIRDA, Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, RALC, ndetse n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro, WDA.

Inkuru mu mashusho


John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)