AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Barifuza ko abarimu bigishwa uburenganzira bw’abana

Yanditswe Oct, 14 2019 09:57 AM | 20,549 Views



Mu gihe hamaze iminsi hagaragara ibikorwa byo gusambanya abana mu mashuri, abaharanira uburenganzira bw'abana basanga hakwiye gukorwa ubukangurambaga kugira ngo abarezi basobanukirwe n'uburenganzira bw'abana.

Na ho abashinzwe iby'uburezi bo bagasaba abagize umuryango nyarwanda kudaharira iki kibazo abanyeshuri n'abarezi gusa, kandi inzego z'ubutabera zigahana zitajenjekeye icyo cyaha.

Mu bitangazamakuru binyuranye hamaze iminsi havugwa abana b'abakobwa basambanywa n'abarezi cyangwa abashinzwe imyifatire ku mashuri bigaho.

Abanyeshuri banyuranye babashije kugira icyo bavuga kuri iki kibazo, basaba bagenzi babo gukomera ku ndangagaciro zabo, bagategura ejo hazaza kandi bakihutira gutanga amakuru mu gihe hari umurezi ushaka kubaganisha mu izo ngeso mbi:

Mugabekazi Queen yiga mu ishuri GS Mont Kigali APACE, yagize ati ''Hagize unshuka nanjye nakwirinda kuko njye icyo ngambiriye ari ukubaka ejo heza hazaza, nkaba nzi ko nimbikora, ubuzima bwanjye nta cyerekezo mbuha.''

Umutesi Julia na we wiga kuri iri shuri na we yagize ati ''Ku kibazo cy'abana basambanywa n'abarezi babo, hagize umwarimu ubimbwiye nabimenyesha ubuyobozi, kuko nta burere yaba ari kumpa, uwakandeze ni we waba ari kunyangiza. Ari n'umuyobozi w'ikigo nabimenyesha polisi ikabikurikirana.''

Iradukunda Chelisa  ati ''Icya mbere ni ukumenya ngo ndi umwana w'umukobwa ndashaka gutegura ejo hanjye heza, ariko iyo umenya uko ucunga ubuzima bwawe, ukamenya ko kuba umwarimu yagushuka akagusambanya, nta gaciro karimo ahubwo ko yaba agutesheje ubuzima.''

Umwe mu bashinzwe imyitwarire y'abanyeshuri muri APACE, Kayitare Jean Paul asanga kugira ngo iki kibazo gikumirwe abarezi bagomba kwita ku ndangagaciro, ari no ku bana bakihutira ku gutanga amakuru.

Yagize ati ''Icyakorwa cya mbere ni ubukangurambaga, ikindi cya 2 ni uko umurezi agomba kurangwa n'ingangagaciro kuruta izo kuba umubyeyi. Ku bana bo, bakwiye gutanga amakuru ku bagomba kubafasha hakiri kare.''

Ku ruhande rw'ababyeyi, ngo na bo ntibagomba kurebera iki kibazo, ahubwo ngo bagomba gufatanya n'abarimu gutanga uburere butuma abana bakura bitandukanya n'ikibi.

Nyiramihanda Vestine utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati ''Umunyeshuri agomba guhererwa uburere iwabo, akaganirizwa n'ababyeyi, ikindi ni uko uburere agomba kubuhabwa na mwarimu kuko ni we uba wafashe inshingano zo kurerere umuryango nyarwanda.''

Musabyimana Marie Josee yagize ati ''Umwana iyo umutoje hakiri kare ko hari ibintu bibi adakwiye kujyano, abikuriramo ugasanga afite indangagaciro nziza, akaba yanatinya umwarimu wamushuka kuko azi ko ari bibi.''

Umwe mu mu mboni z'uburenganzira bw'umwana Murwanyashyaka Evariste asanga abarimu nabo bakwiye guhabwa inyigisho ku burenganzira bw'umwana ariko no mu bigo hakajyaho amabwiriza yo kurengera abana, abarezi bakayamenya.

Ati ''Abarimu nabo bakwiye gukomeza kwigishwa ku burenganzira bw'umwana, bakigishwa abana barera, ikindi ni uko twifuza ko mu bigo byose hajyaho amabwiriza yo kurengera umwana, ku buryo buri mwarimu atangira akazi amaze gusinyira ayo mabwiriza, ikindi ni uko kubera ko amakuru ku bakora ibyo ari make, dusaba abana kuvuga ibyababayeho cyangwa ibyenda kubabaho.''

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi Dr Isaac Munyakazi asaba ababyeyi kwigisha abana kwifatira icyemezo cyo kwanga ikibi, ubufatanye n'ababyeyi bugahoraho, abafatiwe muri icyo cyaha bakabihanirwa.

Yagize ati ''Bisaba ko abana tugomba kububakamo ubushobozi responsabilité, aho umwana yifatira icyemezo cyo kuvuga ngo''oya'', igihe icyo ari cyo cyose abona hari umuyobora mu nzira itari nziza.Abafashwe twifuza ko bahabwa ibihano by'intangarugero bikamenyekana bikabera n'intangarugero ku wundi wabikora.Ariko ubwo turasaba ko mu mashuri habaho uburyo bwihariye bwo gukurikirana abarezi, gukumira umurezi watandukira inshingano ze, ariko na none ni ubufatanye n'ababyeyi.''

Mu bushakashatsi bwakorewe mu mirenga 52 mu turere 10 bukozwe n'umuryango CLADHO, bwerekanye ko mu bana 818 batwaye inda muri bo 2% bazitewe n'abarezi babo.

Imibare itangwa n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB igaragaza ko mu myaka 3 ishize hakiriwe ibirego 9.000 by'abana basambanyijwe.  Uhereye mu kwezi kwa Kugeza mu kwezi kwa Kanama 2019, RIB yari imaze kwakira ibirego birenga 3.000 by'abana basambanyijwe.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura