Yanditswe Jan, 14 2020 10:30 AM | 684 Views
Imiryango yifashishije ahantu hihariye hashyirweho gucoca amakimirane yo mu ngo yishimira ko izi nzu zifatwa nk’ahantu h’umutuzo abagore n’abagabo bahurira bakaganira ku bitagenda neza mu ngo zabo, zababereye imbarutso yo kuva mu makimbirane.
Mediatrice mukandoli we n’umugabo we batuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ngeruka akagari ka Gihembe.
Ni umuryango wakunze kurangwa n’umwiryane wanatumaga uru rugo rurangwamo ihohoterwa rishingiye kugitsina nkuko bombi babigarukaho
Nubwo imiryango yabo yabayeho ubuzima bwo kutumvikana ariko ubu bose ibyishimo ni byose kuko bavuga ko baje kwigobotora iyi ngoyi ubwo baganaga inzu zikora nk’urubuga rw’abagabo n’abagore aho imiryango ihurira igacoca amakimbirane ifitanye ibifashijwemo n’abafashamyumvire.
Ngayaboshya Silas Umukozi mu muryango utari uwa Leta RWAMREC avuga ko izi “safe spaces” zatanze umusaruro mu kugabanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko abagabo ari bo bagira uruhare rukomeye mugushaka umuti w’iki kibazo
Mary Barikungeri, Umuyobozi w’umuryango Rwanda Women Network avuga ko leta yagakwiye kongerera ubushobozi izi safe spaces zikanongerwa kuburyo buri muturage aho azishakiye yazibona ibintu ahamya ko byatanga umusaruro ufatika.
Mu Rwanda mu 2015-2016, ubushinjacyaha bwashyikirije inkiko dosiye 1207 z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, na ho mu 2016-2017 zigera kuri 1285 mu mwaka wakurikiyeho wa 2017-2018 izi dosiye zageze 1816 na ho guhera muri Nyakanga 2018-Werurwe 2019 ubushinjacyaha bwari bumaze kwakira dosiye 2558, muri zo 1642 zari zarashyikirijwe inkiko.
Danton GASIGWA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru