AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Barinubira umubyigano uba mu modoka zahimbwe izina ‘shira umuteto’

Yanditswe Aug, 04 2019 11:42 AM | 7,389 Views



Bamwe mu bakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange barinubira umubyigano uzigaragaramo bitewe n'umubare munini w'abantu baba bazirimo.

Iki ni ikibazo kigaragara mu modoka nini zitwara abagenzi benshi mu buryo bwa rusange, aho ubusanzwe bene izi modoka ziba zigomba gutwara abagenzi 70 aho abantu  40 bagenda bicaye naho 30 bakagenda bahagaze.

Mu masaha ya ku manywa aya mabwiriza yo kutarenza abantu 70 arubahirizwa kuko muri gare zitandukanye twagezemo wasangaga nta kibazo gihari ariko iyo bigeze mu masaha ya nimugoroba guhera saa kumi nimwe ubwo abantu baba basubira mu macumbi yabo, mu Mujyi wa Kigali ahategerwa imodoka uhasanga imirongo miremire, bwatangira kwira ibintu bigatangira guhindura isura.

Abantu bahagaze bakaruta abicaye ku buryo hari ubwo imodoka itwara abantu 70 usanga irimo abantu 100, ibi bigaragazwa n'uburyo abantu baba babyigana, kugeza ubwo usanga hari abagenzi bicaye aho abagenzi baba bahagaze.

Ijambo shira umuteto ni ijambo rikoreshwa akenshi n'abantu bagenda  muri izi modoka.Ibi byanatumye tubaza inkomoko y'iri jambo.

Claude ni umuturage utuye mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, yagize ati “Shira umuteto uyigezemo wese yihanganira serivisi asanzemo, hari abahagarara bitari ngombwa ko bahagarara, nk'abagore batwite hari igihe biba ngombwa bagaharara babuze imyanya, abafite abana ni yo mpamvu bayise shira umuteto kuko ntiwagenda uhagaze gutyo ngo wongere ugarure umuteto. Ikibazo gihari abaturage ni benshi imodoka ni nke ni cyo navuga mu masaha ya nimugoroba abantu baba bataha ari benshi baturutse ahantu hatandukanye, abakoreye mu ntara, abakoreye Kigali bakaza bakahahurira bityo bakabura uko bataha.”


Na ho Mukamukesha Providance, umuturage mu Karere ka Gasabo we yagize ati “Ikigaragara umuntu ugeze muri iyi bisi nta muteto aba afite kubera ko kubyigana, guhagarara.”

Undi muturage yagize ati  ‘’Abantu bacurana umwuka kubera ubwinshi bwabo.’’

Nsengiyumva Samuel avuga ko umuntu winjiye muri izo modoka aba akwiye kwihanganira umubyiganiro.

Ati “Ni ukuvuga ngo izi modoka bazise shira umuteto, umuntu uyigiyemo wese aba agomba kwihanganira kubyigana, iyo winjiye muri izi modoka waba umunyacyubahiro waba ufite ikibazo kimeze gute uba ugomba kuyigendamo kandi ukabyihanganira.Icyakorwa kugira ngo umuntu ajye agenda atekanye ndumva hakongerwa imodoka zindi bitewe n'ibyerekezo, nko kuva Kimironko uza Nyabugogo haboneka abantu benshi cyane nimugoroba.”

Undi muturage we asanga bikwiye ko abantu bahagarara ari benshi bakwiye kugabanywa.

Ati “Babihinduye hakajya hagendamo abantu bahagaze ariko batari benshi cyane byaba ari akarusho ariko ubu umubare w'abahagaze ni bo benshi.”

Umuyobozi w'agateganyo w'Umujyi wa Kigali Busabizwa Parfait avuga ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gucyemura iki kibazo.

Yagize ati “Icya mbere ni uko dukorana n'abayobozi baziriya company za transport kugira ngo abakozi babo bubahirize amabwiriza kuko amabwiriza arahari ababwira umubare batagomba kurenza. Ariko kubufatanye na RURA n'izindi nzego twashyizeho abagenzura baza kuva mu gitondo kugera nimugoroba, bagenzura kugira ngo barebe abatubahiriza ayo mabwiriza ariko nanone n'ibihano. Harimo n'ibihano kugira ngo abantu bacike kuri uwo muco mubi, kuko barabizi ni ugukurikiza amabwiriza, twibaza ko tuzakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo bigende bihinduka.”

Bene ubu bwoko bw'imodoka zitwara abagenzi benshi ni zo zitezweho kugabanya ikibazo cy'ibura ry'imodoka mu masaha abantu baba bajya ku kazi no mu gihe baba bataha.

John Patrick KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura