Yanditswe Jan, 06 2020 10:37 AM | 1,739 Views
Hari abaturage hirya no hino mu gihugu bavuga ko barambiwe igitutu cy'ababasaba intwererano mu gihe bagiye gukoresha ubukwe. Ibi ngo hari n'igihe bihungabanya imibanire abantu bari basanzwe bafitanye.
Bamwe muri aba baturage bavuga ko basigaye batangazwa no kubona ubutumwa bugufi kuri telefoni zabo cyangwa bakisanga bashyizwe ku mbuga za Watsapu zikusanyirizwaho inkunga cyangwa intwererano y’abantu runaka bagiye gukora ubukwe.
Ni ibintu aba baturage bavuga ko byeze cyane muri iyi minsi. Ababyinubira baravuga ko biri guterwa n'abategura ubukwe batihagije, abandi bagashaka kwigana ibyo abandi bakoze nyamara badahwayije ubushobozi, ahubwo bahanze amaso ku nkunga
Hari abemeza ko bimaze kuba nk'indwara kandi rimwe na rimwe bikaba byakurura amakimbirane hagati y'usaba intwererano n'uwagombaga kumutwerera iyo atamutwerereye, bikangiza umubano bari basanganywe.
Bamwe mu batarakora ubukwe bavuga ko ibyo bagiye babonera kuri bagenzi babo babuteguye nta cyo bafite byabaviriyemo isommo. Ababukoze na bo bakagira inama abatarabukora kwirinda kwishima aho batishyikira.
Mu Mujyi wa Kigali, hari bamwe mu bafasha abantu gutegura ubukwe, bavuga ko ubasabye kubafasha bamugira inama gusa ariko ngo hari igihe mu byo yapanze basangamo ukwirarira.
Bamwe mu bafite ahabera ubukwe bo bavuga ko kugira ngo birinde ko habaho rwaserera hagati yabo n'umukiliya bamusaba kwishyura mu bice.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n’Umuco Edouard Bamporiki avuga ko ibyo kotsa igitutu abantu ubasaba intwererano atari ibya Kinyarwanda. Agira abantu inama yo gukora ubukwe bwabo nta we biganye.
Ikibazo cy’abategura ubukwe bashingiye ku ntwererano kiragenda gifata indi ntera, aho ndetse bamwe mu babinenga bavuga ko hari abashakisha amafaranga menshi bagamije kuyasagura ngo azabafashe kubaho neza nyuma y'ubukwe.
Theogene TWIBANIRE
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru