AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Barifuza gufatira imiti kuri poste de santé

Yanditswe Oct, 09 2021 17:28 PM | 61,400 Views



Bamwe mu barwaye indwara zitandura barasaba ko bajya bafatira imiti kuri poste de santé aho gukora ingendo ndende bajya kuyishaka ku bitaro bikaba byanabaviramo ibindi bibazo byiyongera ku ndwara basanganywe.

Abagana aya mavuriro mato azwi nka "poste de santé" bashima uburyo begerejwe serivisi z’ubuzima kuko ngo baruhutse ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza kure y’aho batuye.

Ku rundi ruhande ariko hari abagana ibitaro n’ibigo nderabuzima bavuga ko hari serivisi bakwiye kubonera kuri poste de santé bitewe n'uko bazikenera igihe cyose. Abarwaye indwara zitandura bavuga ko babangamirwa n'ingendo ndende bakora bajya gufata imiti ku bitaro kandi basize poste de santé hafi y’aho batuye.

N’ubwo aba basaba kwegerezwa izo serivisi z’ubuzima, hari zimwe muri izi poste de santé zafunze imiryango zitagikora; urugero ni urw’iyo mu Kagari ka Nemba mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera abayituriye bavuga ko bakora urugendo rurerure bjya kwivuza.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi harimo umuhigo w’uko mu mwaka wa 2024 muri buri kagari hazaba hubatse poste de santé.

Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Corneille Ntihabose avuga ko mu kwezi gutaha hari umushinga wo kuvugurura imikorere ya poste de santé.

Mu tugari 2148, 1179 tumaze kubakwamo poste de santé. Kugeza  ubu kandi, 21 muri zo zitanga serivisi z’ububyaza aho abagore 500 bose bazibyariyemo nta n’umwe wagize ikibazo. Intego ni uko muri 2024 buri kagari kazaba kubatsemo poste de santé kandi ikora neza.

Dorothy MBABAZI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama