AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Amajyepfo: Baribaza icyatindije gutangira k’uruganda rwenga ikigage

Yanditswe Jul, 22 2019 08:53 AM | 8,472 Views



Bamwe mu baturage b'Intara y'Amajyepfo barasaba ko gahunda y'itangizwa ry'uruganda rutunganya ikigage yashyirwa mu bikorwa kugira ngo bibarinde kunywa inzoga z'inkorano.

Ni uruganda rwagombaga gutangira mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ariko kugeza ubu ntabwo ruratangira 

Iyo ugeze muri tumwe mu tubari dutandukanye two mu Ntara y'Amajyepfo usanga abaturage banywa ikigage n'urwagwa byengwa mu buryo gakondo mu ngo z'abaturage. Abanywa izi nzoga bavuga ko baba batizeye ubuzirangenge bwazo, nyamara kandi barijejwe ko bagiye guhabwa uruganda rwenga ikigage  n'ubushera, bakabonamo n'akazi  ariko ngo barategereje ko rutangira baraheba.

Mukamurigo Violette utuye mu Karere ka Kamonyi agira ati "Dore turanywa urwagwa mu cyaro, twenga ikigage kitwa ‘pakimaya’ n'ubushera ni byo tunywa, ntabwo biba bipfundikiye bazana mu majerekani bagasuka mu bidomoro, wagenda wakaka litiro bakadaha tukanywa nta kundi nta buziranenge biba bifite."

Undi muturage utifuje kuvuga imyirondoro ye yagize ati “Ni ikigage kizaba cyujeje ubuziranenge, gikoranye isuku, kinyuze mu mucyo mu buryo busobanutse, bishatse guha agaciro igihingwa cy'amasaka ntitwacika intege zo kuyahinga, umwanda wamaganwe mu kigage kandi umuhinzi abone icyo kunywa bivuye mu byo yikoreye."

Ganduro Elias avuga ko urwo ruganda barwitezeho ko ruzabaha ikigage gifite ubuziranenge ndetse rukazanaha akazi abantu benshi.

Ati "Ruriya ruganda ni rwiza cyane ni urw'iterambere ruzaha abaturage akazi, amasaka agire agaciro, kandi buri wese anywe ikigage gipfundikiye kandi tubashe no kubona akazi dukorerea amafaranga dukire."

Mu kwezi kwa 9 umwaka ushize ni bwo umushinga wo kubaka inyubako izakoreramo uru ruganda yatangiye. Byari biteganijwe ko inyubako yuzura mu mezi 3 n'imashini zigashyirwamo, uruganda rugatangira  gukora mu kwezi kwa kane uyu mwaka. Ariko kugeza n'ubu ntiruratangira.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi uru ruganda rwubatswemo, Kayitesi Alice  avuga ko ibisabwa byose byamaze kuboneka ku buryo rutangira bidatinze.

Ati “Uruganda rwose ruzuzura rutwaye amafaranga miliyoni 900, icyo rwaje gukemura ni uko dutuye mu karere abaturage bakunze kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, inzoga z'inkorano ubwo rero abaturage bazabona icyo banywa gitunganije kitica ubuzima bwabo. Igihe cyari cyaragenwe cyo kuba rwatangiye gukora ntabwo twacyubahirije kuko byari biteganijwe ko mu kwa kabiri  rwagombaga kuba rwaruzuye, mu kwezi kwa kane tugatangira igerageza ariko habayemo imbogamizi mu bijyanye no kubaka bituma imirimo itihuta ariko yararangiye.”


Imashini zizifashishwa muri uru ruganda zamaze kugera mu nyubako.  Biteganijwe ko ruzajya rutunganya litiro ibihumbi 12 ku munsi by’ ikigage gisembuye n'ikidasembuye cyangwa ubushera bivuye mu masaka.

Ku ikubitiro uru ruganda ruzakoresha abakozi 24 bahoraho. Ni ishoramari rihuriweho n'uturere twose tw'Intara y'Amajyepfo ndetse na bamwe mu bikorera bo mu tundi turere tw'igihugu, aho umushinga wose  hamwe ufite agaciro kagera kuri miliyoni 900.

Jean Paul TURATSINZE




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira