AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Baravuga imyato mituweli yababohoye indwara zari zibugarije

Yanditswe Jun, 27 2019 08:19 AM | 6,093 Views



Bamwe mu baturage bo mu bice binyuranye by’Igihugu, bavuga ko ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituweli bwabagiriye akamaro gakomeye,  aho mbere abantu baremberaga mu ngo ntibabashe kwivuza, hakaba n’abo bivirimo urupfu.

Leta yatangije gahunda ya mituweli mu 1999, aho kugeza ubu umusaruro yatanze ugaragarira benshi. Icyo gihe abagore 69% ni bo babyariraga kwa muganga, kuri ubu bakaba bageze kuri 90%.

Abaturage baganiriye n’ibitangazamakuru bya RBA, bagaragaje aho yabakuye, n’icyo imaze kubagezaho.

Twisige Jean Damascene ni umwe mu baturage batangiranye na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ubwo yari mu cyiciro cy’igeragezwa mu byitwaga uturere tw'ubuzima 3 twa Kabutare, Kabgayi na Byumba hari mu mwaka w'1999.

Yagize ati "Mituweli igitangira umuryango wishyuraga amafaranga 2500 umuntu ku giti cye cyane cyane kubanyeshuri bishyuraga amafaranga 1000,byaradufashje biratworohereza kuko mbere umuntu yajyaga kwivuza,umuntu akaba yatanga amafaranga arenze 1000,ariko muri icyo gihe umuntu wabaga awaratanze umugabane, kuko wajyaga kwivuza ugatanga amafaranga ari hasi ya 200." 

Mu mwaka w’2003 mituweli yaragutse igera mu gihugu hose. Abaturage bemeza ko yabafashije kubona serivisi z’ubuvuzi zihendutse ku buryo indwara zabazahazaga babashije guhangana na zo.

Sebushumba Antoine utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Ubwisungane bwarabonetse bufasha abantu kwivuza ku buryo n'imiti itagihenda, mbere imiti yarahendaga ku buryo umuturage atabonaga ubushobozi bwo kuyigura, ariko kubera ubwisungane mu kwivuza baguhera amafaranga make cyane ndumva ari 10%, ari abagore babyara, uwakoze impanuka amafaranga bakabaciye ni menshi, ariko ubwisungane mu kwivuza burafasha ku buryo ntawubura amafaranga yo kwivuza."

Na ho Vumiliya Valentine utuye mu Karere ka Rusizi, yavuze ko mbere y’uko Leta ishyiraho mituweli abantu baremberaga mu rugo, ku buryo uwabaga adafite amafaranga byamugoraga cyane.

Ati  "Mutuelle itari yaza abantu bararwaraga bakarembera mu rugo bitewe n’ubushobozi buke cg kuba bitinya ariko uyu munsi yaje ari ubwisanzure kuri buri wese yakivuza mu bushobozi afite."

Mureshyankwano Bernadette, Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya avuga ko mbere y’uko mituweli ijyaho, iyo umuturage yaburaga amafaranga yivurishaga ibyatisi ariko ntibigire icyo bimumarira.

Ati "Iyo yaburaga amafaranga yakoreshaga ibimuri hafi nk'ibyatsi byo mu ishyamba, cyangwa akifashisha imiti mugenzi we amuhaye uwashoboraga kuba yarivuje mbere agasigarana imiti, atarebye dose, atarebye icyo bivura, akanywa nk'iyo ‘paracetamol’ gusa kandi afite maraliya bikaba byamuviramo kugira maraliya y'igikatu. ubu nta murwayi ugifata imiti yo hirya no hino, ntawe ugifata imiti yo mu gihuru uwo ari we wese aza kwa muganga hakiri kare tukamuvura ku gihe ibyo kuremba ntibigihari."

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Felix Sayinzoga  avuga ko ubwisungane mu kwivuza butaratangira, umwana umwe kuri 5 bavukaga ari bazima yapfaga atarageza ku myaka 5 kubera ko ababyeyi batabyariraga kwa mugaga kubera ubushobozi buke.


Imibare igaragaza ko Mu itangizwa ku mugaragaro ry’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2003 mu gihugu hose, Abanyarwanda batanze imisanzu ku bwitabire bwa 7%, bigenda byiyongera ku buryo muri 2006 bageze kuri 73%, mu gihe mu mwaka wa 2014/2015 bageze kuri 76,3%.

Mu mwaka wa 2015-2016, imicungire y'iyi misanzu yaje kwegurirwa Ikigo cy'ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ivuye muri Minisiteri y’Ubuzima. Ubwitabire bwahise bugera kuri 81,6%, umwaka wakurikiyeho wa 2016-2017 bujya kuri 74,3% umwaka wa 2017-2018 bwongera kuzamuka bujya kuri 83,3%.

Ku bijyanye no kwishyura byagiye binozwa kugira ngo na serivisi zihabwa abaturage zibe nziza kurushaho. Mu mwaka w'1999 umuturage yatangaga amafaranga 1000 na ho kwishyurira umuryango wose bikaba amafaranga 2500 frws.

Nyuma haje kubaho impinduka, umuturage uri mu kiciro cya mbere cy'ubudehe Leta kajya imwishyurira amafaranga 2000, mu gihe abari mu cyiciro 2 na 3 buri munyamuryango yishyura amafaranga ibihumbi 3, mu gihe umuturage uri mu kiciro cya 4 cy'ubudehe yishyura amafaranga 7000.

RSSB igaragaza ko Leta itanga 13% by'amafaranga y'ingengo y'imari y'ubuzima muri iyi gahunda y'ubwisungane mu kwivuza.

Inkuru ya Jean Paul Turatsinze




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira