Yanditswe Jul, 08 2019 14:19 PM | 8,919 Views
Hirya no hino mu gihugu abaturage
bakomeje kugaragaza ko hari ikibazo cy'udukoko bita inda zo mu biti zibateza
igihombo bakibaza niba nta muti urambye wari wabonerwa ubu burwayi.
Ababishinzwe bizeza ko hari imbuto nshya zigiye kugeragezwa zitezweho
kuzahangana n'iyi ndwara
Abaturage bavuga ko utu dusimba bita inda turya amababi y'inturusu bigatuma igiti kidakomeza gukura nk'uko bisanzwe, aho abashaka gutanga amashyamba ho ingwate muri banki bibabera ikibazo gikomeye.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko iki ari ikibazo kigaragara cyane mu mashyamba amaze gukura ku buryo ibi biti biba bitagifite intege zo gukurura amazi bitewe nuko ari ibiti bimaze igihe kirekire. Avuga ko igisubizo kiri mu gusazura amashyamba ndetse no gushaka imbuto nshya.
Mu gukemura iki kibazo hatangiye kugeragezwa imbuto nshya y'ibiti by'inturusu yo mu bwoko bwa THAUMASTOCORIS idafatwa n'izo nda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Rusiga avuga ko ho bamaze gutera iyi mbuto kuri hectari 20 zizakwirakwizwa mu baturage.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe gucunga no guteza imbere amazi n'amashyamba, Prime Ngabonziza avuga ko iki cyari ikibazo gikomeye mu bihe byashize akavuga ko kimaze kugabanya umurego bitewe nuko hari ibyakozwe birimo guca imiringoti kugirango ibiti bibone amazi.
Gusa ariko yemeza ko mu mbuto zigera ku 180 z'inturusu, basanze mu Rwanda izishobora kuhihanganira ari ubwoko 5 gusa ku buryo arizo mbuto zizashyirwamo imbaraga mu kuzikwirakwiza.
Ibiti by'inturusu bimaze imyaka isaga 100 mu Rwanda bikaba biteye ku buso bungana na 80%. Izi nda zivugwa muri ibi biti zatangiye kugaragara muri 2013.
Bosco KWIZERA
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru