AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Barataka gutinda kubona ingurane y’ahashyizwe ibikorwa by’inyungu rusange

Yanditswe Oct, 07 2019 17:53 PM | 15,634 Views



Mu gihe hari abaturage bagitaka ko bamaze igihe batarahabwa amafaranga y’ingurane z’ahashyizwe ibikorwa by’inyungu rusange, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA) gisobanura ko ikibazo cy’ibyangombwa by’ubutaka kiri mu bitinza kwishyura abaturage, gusa ngo abatishyuwe nyuma y’amezi 4 babaruriwe bahabwa inyungu ya 5%.

Iyo ugeze ahantu hanyuranye hashyizwe ibikorwa by’inyungu rusange, yaba amashanyarazi, imihanda, amashuri n’ibindi; ntushobora kubura gusanganirwa n’ibibazo by’abavuga ko batahawe ingurane ku mitungo yabo yangirikiye aho ibyo bikorwa byashyizwe ndetse abenshi bashimangira ko igihe baba bamaze imyaka batarishyurwa.

Bamwe bo mu Karere ka Gicumbi na Burera ahanyujwe umuhanda Base-Gicumbi ndetse n’umuyoboro w’amashanyarazi wahanyujijwe, bamaze imyaka isaga 3 batarishyurwa.

Nyiramaharaza Nsanzumuhire, umuturage wo mu Karere ka Burera yagize ati ‘‘Bashyize imbago ku muryango w’inzu igana kuri kaburimbo, imashini irayimena, baza kubibarira rimwe ibyangombwa turabibaha, turifotoza birarangira twajya kubaza ngo nimutegereze. Baba baratwishyuye mu kwa 6, mu kwa 7 ntibatwishyura, ukwa 8, ukwa 9 na ko kurarangiye.’’

Muhizi Lawurenti wo mu Karere ka Gicumbi avuga ko tarhabwa ingurane kandi hari bagenzi be bahwe.

Ati ‘‘Nta kintu bambwiye nabonye abandi babishyuye mbaza mu buyobozi bwose biranga; tuzi ko igiciro cy’igitsitsi ari 6500, kuko ntarishyurwa sinzi uko babibara; amafaranga nayabwirwa n’iki ntayo twari twasinyira?’’

Itegeko rigena uburyo bwo kwimura abantu ku nyungu rusange ryo mu mwaka wa 2015, riteganya ko n’ubwo nta muntu wemerewe kubuza ko hari igikorwa cy’inyungu rusange kinyuzwa mu butaka bwe, rinateganya ko icyo gikorwa gikorwa ari uko nyir’ubutaka abanje kwishyurwa indishyi ikwiye.

Umukozi mu Ishami rishinzwe kwimura abantu ahashyirwa ibikorwa by’inyungu rusange, muri RHA, Kobukeye Frank asobanura ko usibye amakosa ari ku ndangamuntu, ngo ikibazo cy’ibyangombwa by’ubutaka kiri mu bitinza iyishyurwa ry’ingurane.

Yagize ati ‘‘Kugira ngo umuturage agaragaze ko umutungo ari uwe asabwa ibyangombwa, iyo atabifite habanza kwishyurwa ba bandi bujuje ibyangombwa abandi bagasabwa kubyuzuza kuko baba batabifite noneho ugasanga ntibishyuriwe icyarimwe.’’

Ku rundi ruhande, abayobozi mu nzego z’ibanze bashimangira ko abaturage bishyurirwa igihe kereka abafite ibibazo byihariye.

Itegeko kandi riteganya ko hatangwa indishyi ikwiye ku igenagaciro riba ryakozwe, umuturage utaryishimiye akagoresha irye; gusa abaturage bavuga ko bigoye gukora igenagaciro ryabo ahubwo ngo bahitamo gufata amafranga babariwe.

Kabirigi JMV wo mu Karere ka Gicumbi yagize ati  ‘‘Ntacyo nagombaga kubaza kuko batubwiye ko ubyanga batazagaruka kubibarura, urabona nawe aho abandi bibageze babaza. Bari bambaruriye ibiti 1200, nyuma babarura ibiti 400; ibikorwa nk’ibi by’inyungu rusange bajye bahita babiha agaciro, cyangwa baduhe resi z’ibyo babaruye kandi akishyurirwa igihe.’’

Umunyamategeko Nizeyimana Elia, avuga ko hari ingingo z’amategeko zirengera abaturage bataherewe ku gihe indishyi babariwe bityo, ngo aho batanyuzwe ni ngombwa kwisunga amategeko kugira ngo barenganurwe.

Yagize ati ‘‘Bagiye kubishyura ubungubu bakagombye kubara agaciro ubutaka bufite nyuma y’imyaka ishize yose: icyo ni ikintu kigomba kwitabwaho, kimwe na bariya batinze kwishyurwa ku mpamvu zitabaturutseho, si amakosa yabo wenda ni urwego rutarafata imyanzuro, icyo gihe bagomba kubabarira ku giciro kiriho uwo mwaka.

Itegeko riteganya ko indishyi y’agaciro k’ubutaka n’ibyabukoreweho ihabwa uwimurwa kandi ikabarwa hashingiwe ku biciro biri ku isoko n’indishyi y’ihungabana ritewe no kwimurwa kwa nyir’umutungo.

Buri mwaka hashyirwaho ibiciro by’ubutaka mu gihugu hose bikagenderwaho mu kugena agaciro k’umutungo.

Inkuru mu mashusho


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura