Yanditswe Feb, 19 2021 07:37 AM | 87,970 Views
Abahinga umuceri mu gishanga cya Rurambi mu Karere ka Bugesera bari bamaze igihe bataka igihombo kubera ko cyarengerwaga mu gihe cy’imvura none nyuma yo gukemurirwa iki kibazo, basaruye toni 4,400 mu gihe mu myaka yabanje batagezaga ku bihumbi 2.
Ubu
noneho ikibazo basigaranye ni icy’isoko ry’uyu musaruro.
Hegitari 650 ni bwo buso butunganyijwe bukanahingwaho umuceri muri iki gishanga cya Rurambi cyo mu Karere ka Bugesera. Cyose gifite hegitari 1000. Mu myaka yashize iki gishanga cyibasiwe n’imyuzure abahinzi bataha amara masa.
Leta yaje gutanga ubufasha kuri aba baturage bahabwa imbuto y’umuceri n’ifumbire ku buntu none ubu basaruye umusaruro bavuga ko batigeze babona mu mateka yabo.
Kubera ubwinshi bw’uyu musaruro hari uwaheze ku bwanikiro. Ubuyobozi bwa Koperative ihinga umuceri muri iki gishanga buvuga ko uruganda rwa Mayange rudafite ubushobozi bwo kuwutunganya wose bikaba bibateye impungenge.
Umuyobozi mukuru w’uruganda rutunganya umuceri rwa Mayange Nizeyimana Celestin aremera ko uyu musaruro urimo kuboneka ari mwinshi ariko akemeza ko uzajya utunganywa buhoro buhoro.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteze imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr Patrick Karangwa avuga ko mu byo Leta yafashije abahinga mu gishanga cya Rurambi harimo kubaha imbuto, ifumbire n’imiti ku buntu ndetse hiyongeraho no kubaka urugomero rwo gutangira imyuzure ruzuzura rutwaye miliyari zisaga 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage babarirwa mu bihumbi 2 ni bo bahinga muri iki gishanga cya Rurambi. Nubwo hari umusaruro ukiri mu murima batangiye guhabwa imbuto n’ifumbire ngo babe bitegura igihembwe cy’ihinga cya 2021B.
Ku kibazo cy’umusaruro waheze mu bwanikiro RAB ivuga ko irimo gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kugira ngo haboneke isoko ryawo ndetse n’inganda zawutunganya utarangirika.
Jean Paul TURATSINZE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru