AGEZWEHO

  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...
  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...

Baranenga abatagaragaza ahajugunywe imibiri y'abatutsi bishwe muri jenoside

Yanditswe Sep, 24 2019 16:34 PM | 6,716 Views



Nyuma y’uko mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge hatahuhwe imibiri isaga 100 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abayobozi b’inzego zitandukanye hamwe n’abarokotse Jenoside baranenga abaturage badatanga amakuru kugira ngo hamenyekane ahakiri imibiri y’abishwe  maze  ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu Mudugudu wa Muhoza,Akagari ka Kabuguru ya Mbere, Umurenge wa Rwezamenyo,mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali,hakomeje igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva iki gikorwa cyatangira ku wa Gatanu ushize, hamaze kuboneka imibiri isaga 100. Bamwe mu barokokeye Jenoside muri aka gace ubu batuye ku mugabane w’u Burayi,ni bo bibukiranyije amakuru yatumye hagerwa kuri iki  gikorwa.

Umwe muri bo Carine Karambizi avuga ko ayo makuru yamenyekanye.

Yagize ati ''Ni umudamu witwa Aline Bicunda ambwira ukuntu yaguye mu cyobo ngo hanyuma bamutaho umurambo noneho nahise muhagarika kuko ari nta na rimwe twari tuzi ko babatwaye, nti twari tuzi ko hano hari abantu, noneho ni bwo mubajije neza icyo cyobo ni ikihe, byagenze bite, arabinsobanurira...''

Yaba Umunyamabanga Mpuzabikorwa w'Umurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella, ndetse na Rutayisire Masengo, uhagarariye Umuryango Ibuka mu Karere ka Nyarugenge banenga abaturage baba bazi amakuru y'ahashyinguye imibiri y'abatutsi bishwe muri jenoside bakicecekera kandi hari abarokotse byagirira akamaro, bakabasaba kuyatanga kugira ngo abishwe urw'agashinyaguro bashyingurwe mu cyubahiro.

Mbabazi Stella yagize ati "Turasaba ko abaturage bavugisha ukuri kuko kugira ngo igikorwa kigere aho kigeze aha, ntabwo amakuru yaturutse ku muturage wacu, abaturage bari baturanye, yaturutse hanze mu Bufaransa, bivuze yko buri mwaka twibukira ahangaha mu Kagari ka Kabuguru ya I ariko nta wari wakavuze ko hari iyi mibiri...''

Na ho Rutayisire Masengo yagize ati "Uruhande rumwe turishimye kuko tubonye imibiri y’abacu, urundi ruhande birababaje kuba abantu b’aha ngaha kuba nyuma y’imyaka 25 bakirwaye indwara ya ‘ceceka’, ndagira ngo mbamenyeshe ko utanze amakuru tumubara nk’intwari aho tugira ngo tumubare nk’ikigwari. Kuba rero bakirwaye iyo ndwara nyuma y’imyaka 25 ni ikintu kibabaje. Twagira ngo tubakangurire ko rwose, turabinginze uko twibuka buri mwaka tubasaba kutubwira imibiri y’abacu itabye kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro ariko rwose nta bushake bafite.’’

Carine Karambizi  na Uwamabera Rosalie bombi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko kuba babonye  imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibaruhuye umutima.

 Carine Karambizi ati ''Kuri njye ni ikintu gikomeye...kuba utarabashije gushyingura abawe uba wumva uri nk'ikigwari ubu rero ibi byabaye nishimye nta n'ubwo nibaza ngo ni bo cyangwa si bo kuko nabonye imyenda, namenye umwenda wa papa...''

Na ho Rosarie Uwimbabera yagize ati ''Nabonye murumuna wanjye wa bucura. Nabyakiriye neza kuko nibura ngiye kumushyingura mu cyubahiro kandi nanjye biranduhuye.''

Biteganyijwe ko igikorwa cyo gushakisha iriya mibiri nikirangira hazakurikiraho kuyishyingura mu cyubahiro.Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Karere ka Nyarugenge ukeka ko hariya hantu haba hari imibiri igera kuri 200, busaba ko hakurikiranwa abagize uruhare mu guhisha ariya makuru ndetse n’abagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama